skol
fortebet

Menya impamvu umubiri wawe ukeneye ko urya Umuceri

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuceri ni ikiribwa gifite inkomoko mu bihugu byo muri Aziya nk’Ubushinwa n’Ubuhinde, kuri ubu kikaba cyarabaye ifunguro rikundwa na benshi mu batuye isi.

Sponsored Ad

N’ubwo kuri ubu umuceri uri mu moko agera ku bihumbi 40, akamaro kawo ku buzima ni kamwe.

Icyakora uburyo watunganyijwemo nyuma yo kuwusarura, bishobora kugabanya intungamubiri wifitemo cg se zikagumamo.

Umuceri udakoboye (wuzuye), ni ukuvuga utaratunganyirijwe mu ruganda, umwe uba ufite ibara ry’ikigina niwo mwiza ku buzima kuko intungamubiri zawo ziba zikirimo zose uko zakabaye.

Kigali Today yaganiriye na Siboyintore Valens, impuguke mu birebana n’imirire, asobanura Impamvu uyu muceri ari wo mwiza.

Agira ati: “Ni wo mwiza kubera ko intungamubiri z’ikinyampeke ziba hafi y’ahaba uturemangingondodo (Fibres/fibers). Rero iyo wakobowe ugahinduka umweru, uba watakaje utwo turemangingondodo, ari nayo mpamvu uba na mwiza ku barwayi ba diabete”.

Akamaro k’umuceri ku buzima

Umuceri ni isoko ya vitamin zinyuranye nka vitamine B1, B3, B6, B9 na vitamin D. Urimo kandi imyunyungugu nka karisiyumu, ubutare, manganese, selenium na phosphore. Ibi byose bifasha mu mikorere y’umubiri, kongera ubudahangarwa no gukomeza amagufa.

1. Umuceri ni isoko y’ingufu

Ukungahaye ku binyasukari binyuranye, ari nabyo umubiri uhinduramo imbaraga ukenera.

2. Ni ingenzi ku mikorere myiza y’umutima

Impamvu ari mwiza ku mikorere myiza y’umutima no ku mitsi itwara amaraso, ni uko mu muceri nta cholesterol ibamo, ndetse ukaba ugira na sodiyumu nke cyane.

3. Kurinda kanseri

Umuceri wuzuye (w’ibara ry’ikigina) nkuko twabibobonye, uba ukungahaye kuri fibres bityo bikawugira ingenzi mu kurinda kanseri zinyuranye. Uretse fibres, ubamo kandi Vitamin A na C n’ibindi binyabutabire binyuranye bifasha mu gusohora imyanda mu mubiri ari nayo ishobora kubyara kanseri mu gihe ikugumyemo.

4. Ufasha kugira uruhu rwiza

Kubera ko umuceri ukungahaye kuri thiamin, kuwurya bituma umuntu agira uruhu rwiza, bikanarwanya kugira impinkanyari imburagihe.
Amazi yamininwe mu muceri mu gihe cyo kuwuteka, afasha kurwanya uburyaryate bwo ku mubiri bunyuranye no kubyimbirwa.

5. Urinda indwara ya Alzheimer

Iyi ndwara ahanini ikunze gufata abageze mu zabukuru ikabatera kwibagirwa. Kurya umuceri rero, by’umwihariko uw’ikigina bituma umubiri ukora injyanabutumwa zihagije zigafasha mu kurwanya iyi ndwara.

6. Ubamo Amidon

Dusangamo amidon/starch idapfa gushwanyagurika ikarinda igera mu mara ikiri yose. Iyi amidon rero ikaba ifasha mu kororoka kwa bagiteri nziza zo mu mara ari na zo zifasha mu gusya no gukamura intungamubiri mu byo turya. Inafasha kandi mu kurwanya impiswi no kuribwa mu nda.

Icyitonderwa

N’ubwo twavuze ko umuceri urwanya impiswi, ariko umuceri wuzuye (udakoboye), ugira umwihariko wo kurwanya kwituma impatwe.
Abarwayi ba diyabete si byiza kurya umuceri w’umweru ahubwo barya uw’ikigina kuko wo ufite igipimo cy’isukari kiri hasi.

Uyu muceri utanga hafi 100% bya manganese umubiri ukeneye kandi iyi manganese ni yo ifasha umubiri gukura imbaraga mu binyasukari na poroteyine. Umuceli unafasha kandi mu gukora imisemburo y’imyororokere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa