skol
fortebet

Menya impamvu yatuma ugira impumuro mbi mu kanwa n’uburyo wayirinda

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa ni ikibazo gikunze kugirwa n’abantu benshi batandukanye aho usanga umuntu ufite iki kibazo abangamira bagenzi be mu gihe abumbuye umunwa agiye kugira icyo avuga cyangwa se wenda yayuye.

Sponsored Ad

Ese kugira impumuro mbi mu kanwa biterwa n’iki ?

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko iki kibazo giterwa na bagiteri (Bacterie) ziba zabaye nyinshi mu kanwa aho zigenda zigashwanyaguza ibyo umuntu yariye bikaba ari byo bitanga ya mpumuro mbi. Si ibyo gusa rero kuko hari n’ibindi bishobora gutuma umuntu ahumura nabi mu kanwa nko:

Kugira isuku nke yo mu kanwa, ni ukuvuga kudasukura neza mu kanwa, gutinza ibiryo mu kanwa ntuhite uhasukura, kwihata ibiribwa bizwiho kunutsa mu kanwa nka tungurusumu, amafi, amashu ndetse n’ibitunguru ukabikora igihe kinini.

Abashakashatsi kandi bavuga ko iyo ufite ibibazo mu rwungano ngogozi bishobora gutuma uhumura nabi mu kanwa.
Dore ibyagufasha kurwanya impumuro mbi mu kanwa:
Bimwe mu byo abahanga bagaragaza ko bishobora kurwanya impumuro mbi mu kanwa umuntu akabaho atekanye adafite ipfunwe ryo kujya mu bandi bitewe

n’umunuko umuturukaho harimo:

Medical News Today ivuga ko koza amenyo nibura gatatu ku munsi ndetse n’igihe cyose umaze kurya ni ngobwa koza amenyo cyangwa ukanyuza amazi mu kanwa kandi ukagerageza guhindura uburoso bw’amenyo nibura buri mezi atatu kuko burya ubundi buba bushaje. Kurya ibiribwa byiganjemo vitamine C kuko bizwiho kurwanya gukura kwa bacteria ziba ziri mu kanwa.

Mu gihe ubona byananiranye kurwanya impumuro mbi mu kanwa ukoresheje uburoso n’umuti w’amenyo byibura gatatu ku munsi, gerageza kugana muganga hasuzumwe icyaba kibitera ni biba ngombwa uhabwe imiti yabugenewe ariko uce ukubiri n’ipfunwe uterwa no kugira impumuro mbi mu kanwa.

Ibitekerezo

  • IZONAMAMUTUGIRIYE.NINZIZARWOSE.TUZAZIGINABANDI,MURAKOZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa