skol
fortebet

Meteo Rwanda yaburiye imvura nyinshi mu kwezi kwa Gashyantare

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2024, hateganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’iyari isanzwe igwa muri uku kwezi mu turere twose tw’igihugu.

Sponsored Ad

Meteo Rwanda yatangaje ko iyi mvura iteganyijwe kuzaba iri hagati ya milimetero 50 na 250. Ibice bizagwamo imvura nyinshi cyane birimo Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Karongi na Rutsiro.

Iri tangazo rigira riti “Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare mu Turere twose tw’Igihugu (imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare iri hagati ya milimetero 40 na 180).”

Iki Kigo kivuga ko mu gice cya mbere cy’uku kwezi [kuva tariki 01 kugeza ku ya 10 Gashyantare] hateganyijwemo imvura iri ku kigero cy’Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu Gihugu.

Naho mu gice cya kabiri [11-20 Gashyantare] n’icya gatatu [21-29 Gashyantare], hakaba hateganyijwemo imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibi bice.

Ibice biteganyijwemo imvura nyinshi, byiganjemo ibyo mu Ntara y’Iburengerazuba, nko mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, ndetse no mu Turere tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo, nka Nyamagabe na Nyaruguru, biteganyijwemo imvura iri hagati ya Milimetero 200 na 250 kimwe no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Huye.

Naho imvura iri hagati ya Milimetero 150 na 200, iteganyijwe mu bindi bice by’Akarere ka Huye ndetse no mu Turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Rubavu, Nyabihu, na Muhanga ndetse no mu burengerazuba bwa Kamonyi.

Imvura iri ku gipimo cyo hasi iri hagati ya Milimetero 50 na 100, iteganyijwe mu gace ko hagati mu Turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ndetse n’amajyepfo y’uburasirazuba bw’akarere ka Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa