skol
fortebet

Meteo Rwanda yahaye amakuru abategereje imvura mu Rwanda hose

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishizwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kiratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Nzeri 2023, hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura mu Turere twose tw’Igihugu.

Sponsored Ad

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s - 6m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 28℃ mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare.

Meteo Rwanda ivuga ko Hagati ya 18:00 na 00:00 hateganyijwe imvura mu mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru; ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s - 5m/s.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda,giheruka gutangaza ko mu mezi ane ari imbere, ni ukuvuga kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza 2023, hazagwa imvura iri hejuru y’isanzwe aho izaba iri hagati ya milimetero 300 na 800 mu gihe isanzwe iba iri hagati ya milimetero 200 na 800.

Iyo bavuze imvura ya milimetero 300 na 800, biba bisobanuye ko muri icyo gihe cy’amezi ane ubutaka bungana na metero kare imwe buba buzakira amazi ari hagati ya litiro 300 na 800.

Imvura izatangira kugwa ku wa 03-10 Nzeri mu bice by’ Amajyaruguru y’Uburengerazuba no ku wa 02-08 Ukwakira 2023 mu bice by’Uburasirazuba nka za Kirehe, ikazarangira kugwa ku wa 21-27 Ukuboza 2023.

Imvura nyinshi iteganyijwe ko izagwa mu bice by’Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda mu gihe iringaniye izagwa mu turere twiganjemo utwo mu Ntara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

Imvura nke izagwa mu bice by’Intara y’Uburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa