skol
fortebet

MINISANTE yafunze amavuriro umunani yakoraga mu buryo burimo na gakondo

Yanditswe: Sunday 03, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ukuboza 2023,Ministeri y’ubuzima yafunze amavuriro 8, azira kurenga ku mahame n’amabwiriza agenga uyu mwunga.

Sponsored Ad

Ayo mavuriro yari asanzwe atanga serivisi z’ubuvuzi gakondo bwuzuzanya n’ubusanzwe, yazize ibirimo Kwamamaza imiti binyuranye n’amabwiriza,Gukoresha imiti itemewe no Gukorera mu nyubako zitagenewe ubuvuzi.

Amavuriro yafunzwe arimo Kunga Therapy, Kingo Herbal Medecine, Muganga Rugamba, Fora urinde, Zeovia, African Culture Medecine,Zeoviva, Green Vision Nutrition na Ijabo Life Center.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze yavuze ko “iki cyemezo gifashwe nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko aya mavuriro akora ibikorwa bitemewe n’amategeko n’amabwiriza.”

Iyi minisiteri yibukije abantu ko bitemewe kuvura utabifitiye uruhushya,Kwamamaza serivisi z’ubuvuzi n’imiti no gukoresha imiti itemejwe n’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti [Rwanda FDA].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa