skol
fortebet

Minisitiri w’Urubyiruko yagaragaje igisubizo cyatuma inda ku bangavu zigabanuka

Yanditswe: Friday 26, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah,yavuze ko gufata imiti irinda gusama ku myaka 15 abona byakemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe.

Sponsored Ad

Iki gitekerezo,Minisitiri Dr Utumatwishima yagitanze mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024.

Yanditse ati “Rubyiruko, ikibazo cy’inda ziterwa abangavu Dr Senait yakivuzeho mu Umushyikirano 2024. Ejo abafite imyaka 20 bo muri Amsterdam bambwiye ko bahabwa Contraceptives [uburyo / imiti irinda gusama] mu mpano iyo bujuje 15. Barazikoresha kandi barakeye. Mwikwijijsha tubisabe bitangire iwacuvuba”.

Juliette Karitanyi,atanga igitekerezo kuri ubu butumwa bwa Minisitiri Utumatwishima,yagize ati "Mwakoze cyane. Ibyo bavuga n’aha iwacu byakorwa.
1. Tugomba gukuraho itegeko rivugako umwana agomba guherekezwa n’umubyeyi kugira abone service z’ubuzima harimo n’izimyororokere
2. Abangavu n’ingimbi bagahugurwa akamenya méthodes zitandukanye akihitiramo.

3. Tugomba kwigisha abangavu n’ingimbi kuri "healthy relationships", kuko akenshi byagaragaye ko habamo power abuse, aho abasore aribo ba determina uko ibidudu bizagukorwa. Atashaka protection/contraception,umukobwa akayireka kuko "chéri atabishaka,ntazamubenge."

4. Abstinence nayo niyigishwa yigishwe neza. Numva ko abstinence niyigishwa ntiyigishwe nkaho ari kubw’inyungu z’Imana,z’umuntu muzabana nimushakana.

Ariko ari inyungu zawe bwite kandi wafata icyemezo cyo kudakomezanya nayo ukagira amakuru yuko wabyitwaramo.

Mutwemereye, twazagira Twitter Space,ukumva icyo aba jeunes babitekerezaho, dore ko ibigo nka HDI Rwanda bamaze igihe kinini bakusanya ibyo izo ngimbi n’abangavu bashaka."

Benshi mu batanze ibitekerezo bagaragaje impungenge zishobora kubaho ibi biramutse byemewe harimo kwiyongera k’ubusambanyi mu bangavu n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa