skol
fortebet

Mutesi Jolly yavuze amagambo akomeye nyuma yo gufungwa k’umunyamakuru wamwibasiye

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rwiyemezamirimo Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016,yavuze ko ntawahagarika urugamba rwo gushyigikira abakobwa gutera imbere ndetse asaba ko utashobora kubashyigikira yaceceka.

Sponsored Ad

Ibi abivuze nyuma yaho umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wari uherutse kumwibasira atawe muri yombi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter,Mutesi Jolly yagize ati "

"Iyo udafite icyo umaze wigira nicyo utwara”

Bivuze ngo, niba ntacyo wafasha umwana wumukobwa mu rugamba arimo rwo kwihesha agaciro no kwiteza imbere, byibuze muhe service yo guceceka, uhagarike kumusebya , kumucecekesha , no guhora umucira urubanza.

Ariko, ndanabwira uwo ariwe wese ko ur urugamba nta waruhagarika ngo bikunde."

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023,nibwo RIB yavuze ko yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance).

Yavuze ko akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yongera gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nkuko biteganywa n’amategeko.

Umunyamakuru Nkundineza yatawe muri yombi nyuma y’iminsi micye agize icyo avuga ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwahanishije Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] gufungwa imyaka itanu nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Ubwo urubanza rwa Prince Kid rwari rurangiye akatiwe imyaka 5,Nkundineza yakoresheje amagambo yateje impaka, avuga ko uyu wabaye Miss Rwanda ageze ku mugambi we ndetse akwiriye kwishimira intsinzi.

Ibitekerezo

  • Kuki batataye muri yombi Mutesi Jolly we ubwe umenyerewe mu gutukana, kuki batafunze Kasuku uzwiho gutukana ibitutsi biteye isoni kurusha abandi mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, bagafata Jean Paul?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa