skol
fortebet

Ngoma: Abanyeshuri barenga 70 bararembye nyuma yo kurya ibiryo bicyekwa ko bihumanye

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri barenga 70 bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahushyi, ruherereye mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko bihumanye.

Sponsored Ad

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue, yabwiye BTN ko abo banyeshuri bihutanywe ku Bitaro bya Kibungo abandi bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gituku.

Ati “Ntabwo nakwemeza ngo bariye amafunguro ahumanye kubera ko ntafite ubushobozi bwo kubipima, ariko hari ababitwaye, ibizavamo nibwo tuzamenya ibyo ari byo.Dukeka ko baba bariye ibiryo bitahiye cyangwa bitatetswe neza,niko dukeka.Hari igihe bashobora guteka kawunga ntishye neza, abariye ikabagiraho ingaruka zitari nziza.”

Gitifu Buhiga yasabye ubuyobozi kujya bita ku isuku y’amafunguro hagamijwe kwirinda ko ubuzima bw’abanyeshuri bwamera nabi.

Muri uyu Murenge hashize igihe nabwo hari abajyanywe kwa muganga ubwo bari bitabiriye ubukwe, bakaza kurya amafunguro bikekwa ko ahumanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa