skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri William Ntidendereza washyinguwe

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe mu mugongo umuryango wa Senateri William Ntidendereza,mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri uyu wa Mbere ku ya 11 Nzeri 2023.

Sponsored Ad

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwagejejwe kuba Senateri bose n’Umuryango wa Senateri Ntidendereza na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith.

Atambutsa ubu butumwa yagize ati “Nyakubahwa Repubulika Paul Kagame na Madamu we bamenye inkuri mbi y’uko Senateri William Ntidendereza yitabye Imana. Bababajwe n’iyo nkuru mbi kandi bifatanyije na Madamu we Christine Shamukiga, abana n’umuryango wose muri iki gihe cy’agahinda kenshi.”

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bukomeza bugira buti “Senateri Ntidendereza yakoreye igihugu cyacu mu nzego zitandukanye kandi imirimo ye yose yayikoze neza.”

Umukuru w’Igihugu yasoje yifuriza Senateri Ntidendereza kuruhukira mu mahoro, Ati “Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Senateri Ntidendereza William yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1950. Yitabye Imana nyuma y’imyaka ine yari amaze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.

Ntidendereza wari ufite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi ndetse n’Iyigantekerezo yari Impuguke mu Burezi akaba n’Inararibonye mu Miyoborere myiza, by’umwihariko mu Burere n’Umuco Nyarwanda.

Yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda aho kuva mu 1996 kugeza mu 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho kuva mu 2006 yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, imirimo yeguyeho mu 2008.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2012 yabaye Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu, mu gihe mu 2012 kugeza mu 2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, imirimo yavuyeho ajya kuba Umusenateri.

Bijyanye n’umwihariko yari afite mu burere n’Umuco Nyarwanda, Ntidendereza yagize uruhare rukomeye mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’intore haba mu Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga.

Ni umugabo wakunze gukangurira Abanyarwanda kwimakaza ubumwe mu mirimo yose yakoze. Mu Nteko yabaye Umuyobozi w’Ihuriro rihuriwemo n’Abasenateri n’Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ibikorwa biyiganishaho birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa