skol
fortebet

Perezida Museveni yahishuye impamvu azajya mu ijuru byoroshye

Yanditswe: Saturday 23, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda avuga ko amahirwe ye yo kujya mu Ijuru ari menshi, kuko yabaniye neza Abanya-Uganda by’umwihariko akaba yarabafashe nk’abana be.

Sponsored Ad

Perezida Museveni yabivuze ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu ijambo risoza umwaka ryabereye kuri Perezidansi I Entebbe.

Yagize ati "Amahirwe yanjye yo kujya mu ijuru ni menshi rwose kuko mfata abaturage ba Uganda nkaho ari abana banjye bwite."

Iri jambo ryatumye Abagande benshi bacika ururondogoro bavuga ko ari ukwibasira abanyamadini mu gihe abandi bayafashe nk’urwenya rudadasanzwe yakoreye mu ruhame.

Muri iryo jambo kandi, Museveni yatangaje ko yari umuhanga mu mupira w’amaguru ariko aheruka kuwukina mu 1966 nyuma akajya mu nyeshyamba no mu rugamba rwa politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa