skol
fortebet

RSSB ikomeje gutuma Poste de Sante zivura abaturage zifunga ku bwinshi

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abafite amavuriro y’ibanze azwi nka Poste de Sante hirya no hino mu gihugu, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cyo kutishyurirwa igihe n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.

Sponsored Ad

Ibi ngo bituma bamwe bafunga imiryango abaturage bakabura aho kwivuriza.

Bamwe mu baturage bavuga ko amavuriro y’ibanze azwi nka Poste de Sante begerejwe mu tugari abafasha kubona ubuvuzi bakeneye hafi yabo. ariko ngo iyo afunze bibagiraho ingaruka mbi ku buzima.

Ba rwiyemezamirimo bafite amavuriro y’ibanze bavuga ko ikibazo cyo kuba RSSB itabishyurira ku gihe amafaranga baba bakoresheje mu kwita ku baturage, ari kimwe mu bikomeje kuza ku isonga mu bituma aya mavuriro afunga imiryango bya hato na hato hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuri ubu mu Rwanda hari amavuriro y’ibanze 1157 yo mu rwego rwa mbere n’amavuriro 21 yo mu rwego rwa kabiri atanga ubuvuzi bw’amenyo, ubw’amaso no kubyaza.

Muri yo harimo acungwa na Leta ndetse n’ayahawe ba rwiyemezamirimo barimo Umuryango SFH Rwanda wahawe agera ku 189.

Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Wandera Gihana Manasseh avuga ko barimo gutegura imikoranire mishya na MINISANTE mu rwego rwo kunoza imikorere ashingiye ku mikoro make muri aya mavuriro.

Ikibazo cyo kutishyurwa ibirarane na RSSB ntigifitwe na ba rwiyemezamirimo b’amavuriro mato gusa, ahubwo banagihuje n’abayobozi b’ibitaro hirya no hino mu gihugu cyane cyane ibyakira abaturage bivuriza kuri Mituelle de Sante.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abivuriza kuri Poste de Santé bavuye ku babarirwa mu bihumbi 71 mu mwaka wa 2016/2017.

Bariyongereye barenga miliyoni enye hagati y’umwaka wa 2020/2021.

MINISANTE ivuga ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, umubare w’abaturage bayagana urushaho kuzamuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa