skol
fortebet

Rulindo: Umunyeshuri yapfuye bitunguranye bibera urujijo abamureraga

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri witwa Niyomufasha Marie w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kabiri, mu ishuri rya G.S Binaga ryo mu Murenge wa Mbogo, yafashwe atitira akubita umunwa ku ntebe, ajyanwa kwa muganga yasenzekaye, yitaba Imana.

Sponsored Ad

Ku wa mbere tariki 15 Mutarama 2024, saa saba z’amanywa ni bwo Niyomufasha yafashwe n’ubwo burwayi bw’amayobera, yihutanwa kuri poste de Sante na bagenzi be, aho yagejejwe ari muri koma.

Umuyobozi wa G.S Binaga, Murebwayire Alphonsine yavuze ko akigezwa kuri Poste de Sante yahise yitaba Imana.

Uyu muyobozi yatangarije Ikinyamakuru Umurunga ko ari ubwa mbere uwo mwana yari arwariye ku ishuri.

Kuri ubu umurambo wa Niyomufasha wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa