skol
fortebet

Rusizi: Umugabo w’imyaka 50 yagwiriwe n’ubwiherero yaviduraga

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ntamuhanga Jean Marie w’imyaka 50 wari utuye mu Mudugudu wa Gombaniro, Akagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi yagwiriwe n’igice cy’ubwiherero yaviduraga, mu Mudugudu wa Rukuraza, Akagari ka Kizura, Umurenge wa Gikundamvura, arapfa.

Sponsored Ad

Ubusanzwe Ntamuhanga yakoraga akazi ko gucukura ubwiherero no kuvidura ubwuzuye. Ubwiherero yaviduraga bwahitanye ubuzima bwe ni ubwa koperative y’abahinzi b’umuceri ya COPRORIKI ikorera mu Murenge wa Gikundamvura, yabuviduraga afatanyije n’abandi 6, yahawe amafaranga y’u Rwanda 80.000.

Umuyobozi wa COPRORIKI Hamenyimana Oscar, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo yemererwaga ayo mafaranga, yasabwe kuzakora akazi babanje kugirana amasezerano yanditse, anashyizweho umukono n’impande zombi, ariko we ahengera abo bavuganye batashye ayo masezerano atarakorwa, azana nabo bagombaga kumufasha, batangira akazi saa mbiri z’ijoro, bageze mu ma saa kumi z’igitondo ni ho ubwiherero bwamutengukiyeho, arapfa.

Hamenyimana yagize ati: “ Baje gutangira akazi mu ijoro ryo ku wa 10 Mutarama, kuko ubwiherero buri ku bwanikiro bwacu bw’umuceri, ahitwa kuri Rukuraza ya I bahageze saa mbiri z’ijoro babwira abazamu ko baje gukora akazi bapatanye ko kubuvidura , abazamu bababwira ko batabemerera kubikora nijoro,uwo mugabo ababwira ko ari ko basanzwe babigenza,kuko iyo babikoze kumanywa, abahisi n’abagenzi babangamirwa n’umunuko wabwo.’’

Yakomeje ati’’ Kuko jyewe nati mpari, abazamu bahamagaye Umukuru w’Umudugudu araza nawe abuza uwo mugabo gukora nijoro, Ntamuhanga amubwira ko ari ko asanzwe abikora n’ahandi nta kibazo, amuha n’indangamuntu ye, uwo muyobozi arayitwara arabareka barakora.

Avuga ko byagoranye kumukuramo kuko guhera ayo masaha bakomeje kumushakisha, bamukuramo hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo ku wa 11 Mutarama,umurambo ujyanwa iwe mu Bugarama, ukaba washyinguwe mu ma saha y’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024.

Hamenyimana Oscar avuga ko nyuma y’uko inzego zose zigeze aho byabereye, hamwe n’umuryango we bakemeza ko ari impanuka yagize, ubuyobozi bw’iyi koperative bwasabwe gufasha umuryango we mu bijyanye n’ishyingura byose, bukanagira icyo buwugenera cyo kuwufasha kuko wari usanzwe utishoboye, bukanishyura ayo mafaranga 80.000 bari bumvikanye n’ubwo ubwiherero bwamuridukiyeho akazi katararangira kuko bari bageze kuri metero 6 basigaje izindi 6 ngo bakarangize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa