skol
fortebet

Rusizi: Umwe mu bashinze ishuri yasanzwe mu cyumba kiri aho ryahoze yapfuye

Yanditswe: Friday 20, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nahimana Venuste w’imyaka 55 uri mu bashinze ikigo cy’ishuri rya APEDUC, yasanzwe mu cyumba cy’ahahoze iryo shuri yapfuye.

Sponsored Ad

Urupfu rwa Nahimana rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 19 Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Gahwazi, Akagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe.

Mu cyumba nyakwigendera yasanzwemo harimo ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, amakuru atangwa n’abari bamuzi ni uko aho yabaga ari naho yakoreraga akazi ke ka buri munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux Joyeux yatangarije ko amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera ariyo, anavuga ko yari umwe mu bashinze icyari ikigo cy’ishuri rya APEDUC.

Ati “Yego amakuru ni yo. Ni umugabo witwa Venuste yari membre fondateur (umunyamuryango umwe mu bashinze) wa APEDUC, twamusanze mu cyumba cye yapfuye. RIB yakoze iperereza ry’ibanze”.

Umurambo wahise ujyanwa kubitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

Ivomo: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa