skol
fortebet

Rutsiro: Bakuye abana babo mu ishuri bavuga ko baziga mu ijuru

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mushubati ,bahoze basengera mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi,bakaza kuryigumuraho kubera imyemerere yabo, bakitwa ‘Abarakare’,kuri ubu bakuye abana mu ishuri bavuga ko amafunguro bahabwa ava kwa shitani.

Sponsored Ad

Mu buhamya bwa bamwe mu baturanyi bagaragaza ko imyemerere yaba iteke inkenke, bagsaba inzego za leta kubikurikirana.

Umwe yabwiye BTN TV ati “ Ariko mu kwanga ko ibiryo babirya, baba bavuga ko biva hehe, ikuzimu kwa shitani.”

Uyu akomeza ati “Uko bemera ntabwo ariko twemera.Kandi uko umuntu yumva ikibazo siko n’undi acyumva.Nabo bahoze ari abadive ariko kiriya gihe cya COVID-19 nibwo basohotse mu itorero.Banga gufata ziriya nkingo batanze.Ubu babita ngo ni abarakare.”

Undi nawe ati “Nonese buriya ntibikurura umwuka mubi? Biriya byateza n’intambara kuko niho usanga n’umwana ashobora guturuka avuga ngo ni amadini ni amadini akaba yagirira nabi igihugu.Leta nayo igomba kuba maso, ikabihagurukira .”

Aba biyita ngo ni abarakare bavuga ko ishuri rya mbere ari kirisitu nta mpamvu yo kubajyana.

Umwe muri bo yikingiranye yagize ati “Abana bacu biga gusoma, biga iby’ubwenge n’iby’umubiri n’iby’umwuka.Kwigana n’abandi byo…,dusoma ngo ishuri rya mbere, ni ishuri rya kirisitu.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage,Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko bagiye gukomeza kubigisha ku buryo basubiza abana mu mashuri.

Ati “Ni ugukomeza ubukangurambaga, ni ukwigisha, ni ukubahugura bihoraho, tubabwira ko abana bagomba kujya kwiga ku ishuri. Nibo bagomba kuzavamo abayobozi, nibo igihugu gihanze amaso.”

Si aba gusa bagaragaye ko bakuye abana mu mashuri kubera imyemerere kuko no mu 2021 hari abo mu karere ka Ruhango , mu Murenge wa Bweramana nabo bigometse kuri gahunda za leta ndetse bakura n’abana babo mu ishuri.

IVOMO:UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa