skol
fortebet

Rwamagana: Ubuzima bwa Maniraguha utabona ariko ukora imirimo yose mu buryo butangaje

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ntiyifuza abamugirira impuhwe ahubwo asaba ko abantu bamufasha guhangana n’ubuzima.

Sponsored Ad

Elia Maniraguha, w’imyaka 34, ni umugabo ubana n’ubumuga bwo kutabona, yagize ubwo yari afite imyaka 20.

"Kuva mu kwezi kwa kane k’umwaka wa 2014 kumanura narabonaga, nikorera nta kibazo mfite."

Yibana wenyine hamwe n’abana babiri bato nyuma y’aho atandukaniye n’umugore we.

Rwagati mu ntoki (z’insina) mu murenge wa Mwurire w’akarere ka Rwamagana mu burasirazuba bw’u Rwanda, ni ho Maniraguha atuye.

Nubwo atabona, Maniraguha yize kwikorera byose, uhereye ku isuku yo mu rugo.

Ni we utekera abana be, kandi ni na we ugomba kumenya aho ibyo barya bituruka.

Kubera iyo mpamvu Maniraguha agomba kujya mu murima.

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko yatangajwe n’ukuntu abasha guhinga, atandukanya ibyatsi bibi n’imyaka yateye ndetse akanamenya ibyeze bigomba gusarurwa.

Ati: "Nk’umwumbati weze hari igihe ukokoka amababi, bikagufasha kuba wawusarura utawushoroje [utarera]. Kandi jye kubera ubuzima ndimo ntabwo ndeka imyumbati ngo ibe imigugu [minini cyane]."

Uko yahuye n’ubumuga akuze

Avuga uko yahuye n’ubu bumuga bwaje guhindura burundu imibereho ye,yagize ati: "Ijisho ry’ibumoso ryakubiswemo n’umugozi wa moto nakanikaga rirapfa, nkarebesha rimwe.

"Hanyuma ndi gufunga umupira w’ikirahure cy’imodoka, naweguranye ingufu unkubita mu rindi jisho rirahindukira."

Kuva ubwo, Maniraguha yatangiye urugendo rukomeye rwo guhangana n’ubumuga yahuye nabwo kandi akuze.

Ubuzima bwaje no kumugora cyane ubwo yatandukanaga n’umugore we. Yasigaranye n’abana babiri, uw’imyaka icyenda n’umuto w’imyaka itandatu.

Nyuma y’umunsi muremure w’akazi k’ingufu, Maniraguha ngo afite umuti umufasha kuruhuka – gitari ye acuranga nubwo aba ari wenyine.

Rimwe na rimwe ndetse ngo hari n’igihe ayiyambaza akajya kuririmba mu bukwe, cyangwa mu bindi birori, akishyurwa.

"Gitari yanjye imfasha kwiha amahoro no kwirengagiza ibibazo by’ubuzima ndimo."

Muri rusange Maniraguha avuga ko atiyumva nk’imbabare ikwiriye kugirirwa impuhwe. Ahubwo ngo akeneye uwamuha inkunga y’ibitekerezo ndetse n’igishoro kugira ngo ashobore kugira icyo akora.

Kuri we ngo kutabona ni imbogamizi ariko ngo si impamvu yatuma umuntu yiheba ngo areke gukora.

Ati: "Kuri jye simbona ubumuga bwakubuza gukora. Cyakora udafite amaboko byakugora kuko waba ufite amazi ariko inyota ikakwica. Rwose ubumuga si impamvu yo kwiheba byageza ku kwiyahura nk’uko bamwe babikora."

Ku kuba atakibana n’umugore we, Maniraguha avuga ko atabifata nk’igitangaza kuko ngo gutandukana bisa nk’ibimaze kuba icyorezo hagati y’abashakanye.

Imibare yatangajwe mu 2022 yo mu ibarura rusange rya gatanu rw’abaturage n’imiturire, irimo ko abafite ubumuga butandukanye mu Rwanda bari 391,775 bo guhera ku myaka itanu kuzamura, mu baturage b’u Rwanda bose hamwe miliyoni 13.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa