skol
fortebet

Science igaragaza ko ‘Icyayi nyacyo ari icyongewemo umunyu’

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku isi za miliyoni nyinshi z’abantu bafata ka cyayi cyane cyane ngo batangire umunsi neza, ni umuco kuri bamwe.

Sponsored Ad

Gusa ubu hari umuhanga muri siyanse wo muri Amerika uvuga ko yavumbuye ibanga ryo gukora icyayi nyacyo abantu benshi bashobora kumva nk’iridasanzwe – kongeramo umunyu.

Ubushakashatsi bwa Prof Michelle Francl bwemeje ibi bwateje sakwe sakwe mu Bwongereza, ndetse biba ngombwa ko ambasade ya Amerika ibivugaho.

Kuri X, yahoze izwi nka Twitter, iyi ambasade yagize iti: “Turashaka kwizeza abantu b’Ubwongereza ko ikidasanzwe cyo kongera umunyu mu cyayi atari politike ya Amerika. Kandi ntizigera iba yo.”

Prof Michelle, porofeseri w’ubutabire muri Bryn Mawr College muri Pennsylvania yabwiye BBC ati: “Ntabwo nari ngambiriye guteza ikibazo cya dipolomasi.

"Emails zanjye uyu munsi zimerewe nabi. Sinatekerezaga kubyuka muri iki gitondo nkasanga abantu benshi bavuga umunyu mu cyayi cyabo."

Kuki wakongeramo umunyu?
Ntabwo ari byabindi by’imvugo yo ‘kongeramo umunyu’ byo ‘gukabya’, ahubwo ibi si igitekerezo gishya – umunyu mu cyayi uvugwa mu nyandiko zo mu Bushinwa bwa cyera mu kinyejana cya munani, ari nazo Prof Michelle yakoreye isesengura mu kunoza ibyo yabonye.

Yagize ati: “Igishya ni ukubyumva kwacu nk’abahanga mu butabire.”

Asobanura ko umunyu ukora nk’inyoroshyo ku muntu wumva icyayi gishaririye cyangwa kiryohereye bikabije.

Mu kongeramo akunyu gacye cyane – igipimo gito rwose – uringaniza ubusharire cyangwa uburyohere bukabije bw’icyayi, nk’uko abitangaza.

Prof Michelle ati: “Ntabwo ari nko kongeramo isukari. Ntekereza ko abantu bafite ubwoba ko bazumva umunyu mu cyayi.”

Abwira abakunda icyayi kugira ibitekerezo bifunguye mbere yo guca urubanza ku bushakashatsi bwe, yashyize mu gitabo cye gishya: The Chemistry of Tea, cyasohowe kuwa gatatu na Royal Society of Chemistry.

Ati: “Ni byiza kubigerageza. Nabigerageje kenshi mu gikoni cyanjye.”

Iyi nzobere mu butabire ivuga ko yakunze cyane icyayi kuva afite imyaka 10 y’amavuko.

Buri wese agira uko abigenza ngo akore icyayi kimunogeye, ariko Prof Michelle ajya inama yo gukoresha ibibabi bisanzwe aho gukoresha utuzwi nka ‘tea bags’, kandi ko kongeramo umushongi mucye cyane w’indimu nabyo bitunganya neza icyayi cyawe.

Izindi nama ajya zirimo gukorera no kunywera icyayi mu bikombe bizwi nk’itasi (tasse/mug) bigufi kugira ngo icyayi kimare umwanya gishyushye.

Ariko ikomeye mu nama ze ni iyo kutigera na rimwe ushyushya amazi y’icyayi muri microwave: “Ni bibi ku buzima kandi ntabwo biryoshya icyayi”, niko avuga.

Yongeraho ati: “Birangira hari ibintu biboneka hejuru ku cyayi, kandi ibyo biba birimo za antioxidants (ibinyabutabire bibi ku buzima) kandi kikabiha.”

Prof Michelle Francl avuga ko abantu bakwiye kumenya uburyo bwo gukora icyayi cyiza birinda bimwe mu byo avuga kandi bagerageza bimwe mu byiza yabonye.

Ati: “Ntekereza ko ari uko hari abantu batabizi [gukora icyayi]. Iyo utanywa icyayi, ntumenya ko urimo gukorera umuntu icyayi kibi kandi uri kubagusha nabi.”

Yemeza ko kugerageza akunyu gacye cyane mu gikombe cy’icyayi ari ikintu cyiza ku bakunzi b’icyayi ndetse kubigerageza nta kigoye kirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa