skol
fortebet

"Turifuza ko urubyiruko rwacu rwaba intwari’-CHENO

Yanditswe: Friday 05, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu ,Imidari n’Impeta by’Ishimwe [CHENO],rurashishikariza Abanyarwanda by’umwihariko Urubyiruko gukomeza guharanira kuba intwari bakagera ikirenge mu ntwari zababanjirije.

Sponsored Ad

Ibi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO,Nkusi Deo, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kumurikira abanyarwanda ibikorwa biteganyijwe mu kwezi k’Ubutwari bigamije kwimakaza uyu muco mu banyarwanda.

Yavuze ko kuva na kera,Intwari zavaga mu rubyiruko bityo urubyiruko rw’u Rwanda rukwiriye guharanira kuba Intwari rukubaka igihugu mu gihe kizaza.

Ati "Igihugu cyubakwa n’abantu bose ariko iyo ushaka ko bizarama uhera ku bakiri bato,ababyiruka,abazamara igihe kinini ari nabo bafite ubushobozi.

Ubushobozi bw’ingufu z’umubiri,bw’ibitekerezo,ubushobozi bwo kuba bakwiga ibindi bakiyongera ubumenyi n’ubushobozi.

Ngira ngo umurongo waratanzwe no mu ijambo rya Perezida wa Repubulika mwarabyumvise ariko niko bihora,niko bisanzwe.Ntabwo wavuga ngo tugiye kwiruka Marato ngo ufate abantu b’imyaka 40 na 50 ngo abe aribo bajya kwiruka,uhera ku bakiri bato."

Yakomeje avuga ko muri uku kwezi k’Ubutwari,CHENO ishaka ko Urubyiruko rugira amatsiko ku butwari,bakamenya akamaro ko kuba intwari ndetse bagaharanira ubutwari.

Yavuze ko Ukwezi k’Ubutwari kugamije gutuma Urubyiruko rubona umwanya wo gutekereza ku butwari ndetse rukabuharanira.

Tetero Solange, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Abahanzi,yavuze ko muri uku kwezi k’Ubutwari bifuza kubona urubyiruko rufite imbaraga.

Ati "Turifuza ko uku kwezi k’ubutwari kwazaba ukwezi dufite urubyiruko rufite imbaraga [Vibrant Youth].Turifuza ko urubyiruko rwagaragara mu bikorwa bitandukanye,iby’amaboko,imiganda itandukanye ariko hazatangwa ibiganiro bitandukanye byo kubasobanurira umuco w’ubutwari no kububatoza kugira ngo babukurane."

Yakomeje avuga ko ibi bikorwa bizabera mu gihugu hose gusa mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe ’Kigali Youth Festival",izabamo imyidagaduro n’ibiganiro bisobanura iby’ubutwari.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali,Munyandamutsa Jean Paul,yavuze ko muri iki gikorwa cy’Isangano ry’Urubyiruko [Kigali Youth Festival 2024],kizahuza ibihumbi 200 rwo mu mujyi wa Kigali ruzahura rukaganirizwa ku butwari,kumurika ibyo rukora,kugaragaza imishinga n’ibindi.

Yavuze ko bizahera mu murenge bakorane n’abakorerabushake,abanyuze muri Youth Connect.

Hateganyijwe amarushanwa mu mikino itandukanye,ibitaramo by’abahanzi,gufasha urubyiruko kunoza imishinga,imiganda, n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’Intwari ugiye kuba ku nshuro ya 30 igira iti "Ubutwari mu banyarwanda,agaciro kacu".

Ibikorwa bizakorwa mu Kwezi k’Ubutwari (5-31/1/2024)

Ukwezi k’Ubutwari kwatangiye uyu munsi ku wa Gatanu tariki 05 kugeza ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024.

Uku kwezi kuzarangwa n’ibiganiro mu bitangazamakuru, mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza; mu nzego za Leta n’izitari iza Leta; amarushanwa “Ubutwari Tournament” mu mikino na siporo zinyuranye; igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu ku wa 31/1/2024 n’ibindi bikorwa bigamije gukangurira Abanyarwanda indangagaciro z’umuco w’ubutwari.

Umuhango wo guha icyubahiro Intwari z’igihugu uzaba kuwa 01 Gashyantare,uyoborwe na Perezida wa Repubulika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa