skol
fortebet

’Ubu buri munyarwanda abarirwa litiro 78,7 z’amata anywa ku mwaka’-RAB

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda,RAB cyatangaje ko muri uyu mwaka wa 2024,buri munyarwanda abarirwa litiro 78,7 anywa ku mwaka.

Sponsored Ad

Mu kiganiro IMBONI kuri RTV,Dr Uwituze Solange,Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi muri RAB, yavuze ko mu 2005 habarwaga ko buri munyarwanda anywa litiro 20,5 z’amata ku mwaka; ubu arabarirwa Litiro 78,7.

Yagize ati "Muri 2005 nibwo twabashije kubona umubare w’amalitiro abanyarwanda banywa,twari tugeze ku malitiro 142,500 ku mwaka z’amatoni.Uyu munsi tukaba tugeze ku malitiro miliyoni imwe n’ibihumbi 60 zirengaho gato.

Ibyo bikaduha ko muri 2005 Umunyarwanda yanywaga nibura litiro 20,5 z’amata ku mwaka;uyu munsi umunyarwanda ageze kuri Litiro 78,7 ku mwaka.N’ukuvuga ko twikubye inshuro nibura 4 mu myaka 30 z’amata Umunyarwanda anywa ku mwaka.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu 1996,mu Rwanda hari hasigaye inka ibihumbi 172,000 cyane ko hari nyinshi zishwe n’Interahamwe muri Jenoside,ariko ubu nyuma y’imyaka 30 ubu u Rwanda rufite inka zirenga miliyoni n’ibihumbi 600.Ibi byaturutse ku ngamba za Leta.

Inka zavuye ku banyarwanda batashye ndetse na Girinka.Guhera muri 2006,muri Girinka hamaze gutangwa inka ibihumbi 451 birengaho gato.Bingana na 1/4 cy’inka zose ziri mu gihugu.

Madamu Uwituze yavuze ko icyatuma inzara iba amateka mu Rwanda ari ukuva mu buhinzi n’ubworozi bya gakondo,hakongerwa umusaruro ku itungo.

Ati "Ubu inka zo mu Rwanda turacyabara litiro eshanu ku munsi ku nka imwe],mu gihe hari ibihugu bimwe bageze kuri litiro 120 ku nka imwe.Rero biracyashoboka kwigisha iyamamazabworozi no kuzamura ubumenyi bw’Ubworozi."

Havuzwe kandi ko hakenewe gahunda yo guhunika imyaka mu rwego rwo kwirinda ihindagurika ry’ibiciro ku masoko no kongera inganda zitunganya umusaruro uva mu buhinzi.

Ibitekerezo

  • Ibaye wari uziko Hari n umunyarwanda utazi uko Ayo Mata ameze siba no kuvuga ko anywa litiro 78.7 , imwe se yo ni bangahe ku ijana bayibona mureke kubeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa