skol
fortebet

Uko byagendekeye umugore watakambiye Perezida Kagame ku mwana we avuga ko yatewe ubumuga n’abaganga

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, umwe mu bayitabiriye yamugejejeho ikibazo cy’umwana we wavutse agahita agira ubumuga kubera ibitaro byamurangaranye mu gihe cyo kubyara.

Sponsored Ad

Uwo mugore witwa Uwajamahoro Nadine yasobanuye ko yahawe gahunda na muganga yo kubyara abazwe ariko aza gutereranwa bituma umwana avukana ubumuga bukomeye.

Nyuma yo kubona ko umwana afite ubumuga, yatangiye kumuvuza mu bitaro bitandukanye birimo CHUK na CAREAS Ndera aza kubwirwa ko ubwonko bw’umwana bwaboze, bityo ko adashobora gukira.

Ibitaro bya CHUK byamubwiye ko umwana ashobora kuba yaragize ikibazo avuka kuko mu isuzuma ryari ryakozwe, ryagaragaje ko utunyangingo ndangasano twe nta kibazo dufite.

Yegeze no mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal na ho bamubwira ko ubwonko bw’umwana bufite ikibazo.

Nyuma yo kubona ko umwana yagize ibyo bibazo kubera gutereranwa yagannye mu bitaro yari yabyariyemo bya la Croix du Sud ngo hashakwe igisubizo cy’ikibazo uwo mwana we yagize, cyangwa ashakirwe ubuvuzi burenzeho ariko bimutera utwatsi.

Uwajamahoro yahisemo kugana inkiko kugira ngo arebe ko yahabwa ubutabera nubwo mu rubanza yaburanye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha imanza z’abana n’umuryango yarutsinzwe.

Uwajamahoro yagannye urukiko aregera indishyi zikomoka ku ngaruka zo kuba uwo mwana yaravukanye ikibazo cyaturutse ku kutitabwaho neza bikamuviramo ubumuga buhoraho.

Inyandiko z’urubanza IGIHE ifitiye kopi, zigaragaza ko yasobanuye ko yagiye kubyara afite gahunda yo kubagwa nk’uko umuganga wamukurikiranaga yari yarabimwandikiye ariko ntibikorwe kubera kubura umuganga.

Ubwo itariki yo kubyara yageraga, nk’abandi bafite ‘rendez-vous’ uyu mubyeyi yerekeje kwa muganga ariko abura umuganga umwitaho kuko uwagombaga kumubaganga ngo yari ari gukora wenyine.

Yasobanuye ko yageze ku bitaro mu masaha y’igitondo bakamurangarana, kugeza abyaye ku mugoroba.

Nyuma uwagombaga kumubaga yamuhaye umuforomo umwitaho no kumutegura ngo abagwe, amwambika sonde ndetse anaterwa imiti igenewe abagiye kubagwa.

Nubwo yatewe iyo miti ariko ntabwo yabonye uwo kumubaga byatumye umwana yizana mu matako.

Kuvuka k’uwo mwana byaragoranye kuko byasabye ko abaforomo bakoresha ‘vantouse’ mu kumukurura kandi uwagombaga kumubaga yamugezeho yamaze kubyara.

Umwana akivuka yarize hashize iminota 20 ndetse ngo nyuma gato yo kuvuka yatangiye guhindura ibara asa na mauve.

Uwajamahoro yabwiye Urukiko ko we n’umwana baraye mu bitaro umunsi umwe bagahita basezererwa kuko ibitaro byari byamenye ko afite ikibazo.

Umwunganira muri urwo rubanza Me Matimbano Barton, yabwiye urukiko ko ibitaro bikwiye kuryozwa uburangare bwabayeho bwatumye umwana agira ubumuga.

Me Muhozi Paulin na Murasira Appolinaire bunganiraga ibitaro, bagaragaje ko nta burangare bwabayeho, ko ibitaro bitabura umukozi wo kubyaza kandi ko nta cyemeza ko ibibazo umwana afite yabigize mu gihe cyo kuvuka.

Urukiko rwaje gutegeka itsinda ry’abaganga batatu bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, barimo gukora isuzuma rigaragaza uburwayi umwana afite n’icyabuteye.

Uwajamahoro Nadine yagaragaje agahinda yatewe n’ibitaro bya La Croix du Sud
Raporo y’inzobere yagaragaje ko uwo mwana afite indwara ya ‘Complicated spastic quadriplegic cerebral palsy’ ijyana n’uko amaguru n’amaboko bidakora neza, bifite umugaga uturuka ku kuba ubwonko butameze neza, ari butoya, budakora neza ndetse igipande cyo mu bwonko ari kinini naho ingano yabwo ari ntoya.

Abo baganga imbere y’urukiko bagaragaje ko ubwo burwayi bushobora kwizana cyangwa hakaba impamvu byaba nko mu kuvuka k’umwana cyangwa bikaza nyuma yo kuvuka.

Baragagaza ko babonye umwana afite amezi arindwi bityo batakwemezwa neza icyaba cyaramuteye ubwo burwayi.

Basobanuye bushobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo kuba umwana yananirwa ari kuvuka, yabuze umwuka n’amaraso cyangwa bikaba indwara yaturuka ku kwihinduranya k’uturemangingo ndangasano.

Urukiko kandi rwahamagaje uwakurikiranaga nyina w’umwana mbere y’uko abyara yemeza ko yamwakiriye ariko atari we wamubyaje.

Yavuze ko nubwo yari yamuhaye gahunda yo kubagwa ariko yamugezeho afite ibise bemeranya ko yabyara neza.

Ibijyanye no kwambikwa sonde we yavuze ko itambikwa ugiye kubagwa gusa ahubwo ko n’ubyara neza wigeze kubagwa ayambikwa ari nako byagenze kuri Uwajamahoro.

Uyu muganga yabwiye urukiko ko imiti bayete uyu mugore itari igenewe abagiye kubagwa ngo ahubwo ari imiti yongera ibise.

Yavuze ko umwana atakuruwe na vantouse nk’uko nyina abivuga ngo kuko itari gukoreshwa n’abaforomo kandi isaba uwabizobereyemo.

Nubwo yageze ku mubyeyi yamaze kubyara, yavuze ko umwana nta kibazo yigeze agira ubwo yavukaga kandi banakoze raporo y’uko umwana na nyina ari bataraga nyuma bagataha.

Nyuma yo gusuzuma ibyo byose, urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bifatika bishimangira ikirego bitangwa byerekana uburangare bw’ibitaro cyangwa cyerekana koko ko ikibazo umwana afite yakigize akivuka.

Rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Uwajamahoro Nadine mu izina ry’umwana we nta shingiro gihawe.

Urukiko rwategetse ko Uwajamahoro agomba kwishyura La Croix du Sud indishyi z’igihembo cy’avoka zingana n’ibihumbi 500 Frw.

Ntabwo Uwajamahoro yishimiye imikirize y’urubanza ahitamo kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru bityo iburanisha rikaba riteganyijwe ku wa 12 Werurwe 2024.

Uretse kuba bikiri mu nkiko ariko nyuma y’uko ikibazo kigejejwe kuri Perezida Paul Kagame inzego zitandukanye zatangiye kugikurikirana.

SRC: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa