skol
fortebet

Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Mugesera ikomeje kwiyongera

Yanditswe: Saturday 27, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imibiri y’abantu 14 ni yo imaze gukurwa mu Kiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana. Ni nyuma yaho ku wa Gatanu ubwato bwari butwaye abaturage 46 burohamye. Abantu 31 ni bo babashije kurokoka.

Sponsored Ad

Polisi ishami ryo mu mazi ikomeje gushakisha abakiri mu mazi.

Uyu munsi nibwo abashakisha aba bantu baramukiye mu gushakisha abarohamye aho mu mashusho yashyizwe hanze yagaragaje abantu benshi bari ku nkombe bareba uko iki gikorwa kiri kugenda.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, mu kiyaga cya Mugesera gikora ku turere twa Rwamagana, Ngoma na Bugesera. Yabereye mu kiyaga hagati nk’uko bamwe mu batuye muri uyu Murenge babivuga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP. Twizeyimana Hamdun yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka y’ubwato yatewe n’uko bwari buhetse abantu Benshi.

Yavuze ko ku rupapuro rw’ubwishingizi ubwo bwato bwemerewe gutwara abantu 15 ariko hakaba hari harimo abantu bikekwa ko barenga 40 kongeraho n’imizigo yabo.

Ati “Ni impanuka yatewe no gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bw’ubwato, ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga Rukumberi bataha Karenge.”

“Ahagana saa 15h53 nibwo ubwato bwarohamye Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahise bava Bugesera bajya gutabara tubasha gukura mu mazi abantu 31 batandatu bo wabakuyemo bapfuye barimo batanu bakuru n’umwana w’amezi n’undi w’umwaka n’amezi ane.”

Imirambo y’abapfuye yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, abarohowe bo bakaba bajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Karenge kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Ibitekerezo

  • rwose abambuka bagomba kwirinda mugihe bagiye kwambuka kandi bakambara amajire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa