skol
fortebet

Umudepite wakuwe mu nteko n’inzoga agiye gushyira hanze igitabo kizivuma

Yanditswe: Monday 30, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dr Mbonimana Gamariel weguye mu nteko ishinga amategeko w’u Rwanda kubera ubusinzi, agiye kumurika igitabo kivuga ku bubi bw’inzoga.

Sponsored Ad

Dr Gamariel Mbonimana agiye gushyira hanze igitabo yise “The Power of Keeping Sober” kigamije kurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Bwana Mbonimpa yavuze ko iki gitabo kizamurikwa ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023 muri Hiltop Hotel I Remera, kuva saa cyenda kugeza saa kumi z’amanywa.

Bwana Mbonimpa Gamariel agaragaza ko impanuro za perezida Kagame zatumye areka kunywa burundu.

Dr Gamariel Mbonimana yavuzweho na Perezida Kagame ko yafashwe atwaye imodoka yasinze, ahita ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa y’ubwegure bwe,kuwa 14 Ugushyingo 2022.

Perezida Kagame yavuze ko Mbonimpa wo muri Parti Libéral (PL) yafashwe na Polisi inshuro 6 yasinze hari n’aho yatwaraga yasinze.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022,Perezida Kagame yavuze iby’uyu mudepite ubwo yasozaga Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Yagize ati “Hari raporo naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze raporo y’umuntu bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu. Bamufashe yanyoye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.”

Kimwe mu bintu byatunguye Perezida Kagame ngo ni uko uwo muntu nta bihano yigeze afatirwa kuko afite ubudahangarwa.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, Mbonimana yagize ati “Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyoye inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere.”

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, Mbonimana yabwiye IGIHE ko ibyo Umukuru w’Igihugu yamuvuzeho byose ari ukuri ndetse ko yafashe umwanzuro wo kuzireka burundu.

Ati “Ibyo Perezida Kagame yavuze ni ko ukuri. Ari ibyo yavuze kuri njye ni byo, ari ibyo yavuze ku bisindisha no ku bayobozi nabyo ni byo. Ubu ngiye kuba urugero rwiza ku bandi, ngiye kugira uruhare mu kwigisha urubyiruko, mfite imyaka 42 ndacyari mu cyiciro cyumva imvugo z’urubyiruko ku buryo narwigisha ububi bw’inzoga.

Ntabwo nzongera kunywa inzoga ukundi. N’umudamu yari yarabimbwiye, birananirana, ariko nyuma y’ibyo Perezida Kagame yavuze, ndaziretse mu myaka yose nsigaje. Ndaziretse n’abandi bose nzajya mbashishikariza kuzireka kuko nta cyiza cyazo.”

Depite Mbonimana yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y’Ikirega (PhD) mu bijyanye n’imicungire y’uburezi.

Yabaye Umudepite muri Nzeri 2018, mbere yaho yabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Kigali.

Hagati ya 2015 na 2018 yabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mount Kenya. Yigeze kuba Umukuru w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa