skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wahize indi muri Afurika mu kugira isuku

Yanditswe: Friday 08, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watoranyijwe nk’umujyi wa mbere muri Afurika mu mijyi 30 igaragaramo isuku muri Afurika ku rutonde rwakozwe na African Smart City Index.

Sponsored Ad

Uru rutonde rwasohotse kuwa Gatanu,Kuwa 6 Nzeri,mu nama yitwa Africa Smart City Investment Summit yabereye i Kigali,yari igamije kuzamura imijyi yo muri Afurika.

Nyuma ya Kigali, Tunis, umurwa mukuru wa Tuniziya, waje ku mwanya wa kabiri, naho Nairobi ya Kenya, yegukanye umwanya wa gatatu nk’umujyi ufite isuku.

Cape Town muri Afurika y’Epfo na Accra muri Ghana yabonye imyanya ya kane n’iya gatanu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatangarije ikinyamakuru The New Times ati: “Gutsindira igihembo cy’Umujyi usukuye [Smart City] byaduteye umunezero mwinshi. Gahunda yacu irasobanutse: Isuku mu mujyi wa Kigali ni gahunda ikomeza.

Yakomeje avuga ko bazakomeza gushora imari mu ikoranabuhanga kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze ube icyitegererezo muri byose.

Mu bindi, igishushanyo mbonera cy’Umujyi giteganya kuwuhindura icyatsi kibisi ahantu hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa