skol
fortebet

Umunyamakuru Manirakiza Theogene yavuze akari ku mutima nyuma yo gufungurwa

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Manirakiza Theogene washinze Ikinyamakuru UKWEZI yaraye arekuwe n’urukiko nyuma y’iminsi yari amaze afunzwe ashinjwa icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutaha,Theogene Manirakiza abinyujije kuri X,yashimiye abamubaye hafi ndetse avuga ko agiye gusangiza abamukurikira amasomo menshi yize muri iki gihe yari amaze afunzwe.

Yagize ati "Nari naragiye kwiga kandi amasomo nize ni menshi meza! Ninyabasangiza muzishima.Meze neza kandi ndashimira mwese mwanyeretse urukundo ruhambaye, ineza n’ubuntu bwanyu byangezeho ndanyurwa! Ndaje, ndakomeye kurenza uko nari mbere! Ndasubira mu kazi vuba kd tuzagirana ibihe byiza!."

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwatangaje ko Manirakiza Theogene yatawe muri yombi afatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw, ku wa 11 Ukwakira 2023 ariko agejejwe imbere y’urukiko icyaha gihinduka gukangisha gusebanya.

Ubushinjacyaha bwamugejeje imbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro busaba ko afungwa by’agateganyo narwo kuwa 25 Ukwakira 2023 rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo kubera hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Ni umwanzuro utaranyuze Manirakiza n’umwunganira mu mategeko banenga imikirize y’urubanza, kuko hari ingingo zirengagijwe.

Ibyo byatumye ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko yakurikiranwa ari hanze birangira arekuwe kuri uyu wa 17 Ugushyingo.

Manirakiza azajya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi kugeza urubanza ruregewe urukiko mu mizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa