skol
fortebet

Umwami wa Yorudaniya yahishuye isomo isi ikwiriye kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwami Abdullah II wa Yorudaniya uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Mu butumwa yatanze,yavuze ko ibyabaye ku Rwanda bikwiriye gutuma isi yose ihaguruka ikarwanya imvugo zitesha agaciro ikiremwamuntu zigakongeza amacakubiri.

Uyu mwami yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 07 Mutarama mu ruzinduko rw’iminsi itatu,yakirwa na Perezida Kagame ndetse banagirana ibiganiro.

Akimara kunamira abazize Jenoside yagize ati "Ibyo u Rwanda rwaciyemo bitwigisha ko tugomba kurwanya iteshagaciro ry’ikiremwamuntu ari naryo rihembera amacakubiri. Amateka mwanyuzemo, ni isomo kuri twese.”

Ubwami wa Yorudaniya Abdullah II ubwo yari amaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,yanditse mu ikayi y’abashyitsi ati "Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwibutsa igice kibabaje cy’amateka y’u Rwanda n’isomo rikomeye ku bantu. Ni gihamya y’ubwitange bw’iki gihugu mu bwiyunge bw’Abanyarwanda.

Inkuru zisangizwa hano kuri uru rwibutso zitanga amasomo ku isi yose ku byerekeye gutsinda ibyago bikomeye no guharanira ubumwe, amahoro no kudatezuka.”

Yavuze ko ibyabereye mu Rwanda bikwiriye kubera isomo Isi muri iki gihe, igafata ingamba zigamije gukemura amakimbirane aho kuyahembera cyangwa kuyashyigikira.

Yatanze urugero rw’intambara imaze iminsi muri Gaza, aho abasaga 30 000 bamaze gupfa biganjemo abagore n’abana.

Umwami Abdullah II yavuze ko Isi ikeneye gufata ingamba, igashaka umuti amazi atararenga inkombe.

Ati “Abana bamaze gupfa ku bwinshi muri Gaza kurusha mu yandi makimbirane yaba yarabayeho ku Isi umwaka ushize. Abagize amahirwe bakarokoka, bapfushije umubyeyi umwe cyangwa bombi., ni igisekuru cy’abana b’impfubyi tugiye kugira.”

“Mu gihe hadashatswe igisubizo gishingiye ku kubaho kw’ibihugu bibiri, Isi izakomeza kwishyura ikiguzi gikomeye kubera kunanirwa gukemura aya makimbirane.”

Nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umwami Abdullah II, ndetse bikaza gukurikirwa n’ibindi byanitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma ku mpande zombi,habaye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye.

Amasezerano yashyizweho umukono arimo ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.

Yiyongereye ku yandi ibihugu byombi bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa