skol
fortebet

Yabanje kuba umufana we - Byinshi ku rukundo rwa Dorcas na Papi Clever

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ingabire Dorcas ufatanya n’umugabo we (Papi Clever) umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, yagaragaje ko bimwe mu byo yakundiye Papi Clever harimo ko ari umuntu ugira gahunda cyane, ukijijwe, uririmbira Imana ndetse ahishura ko bahuye binyuze kuri murumuna we muto.

Sponsored Ad

Ingabire Dorcas yatangarije Kiss FM ko mbere y’uko atangira urugendo rw’urukundo na Tuyizere Papi Clever yari asanzwe ari umufana w’ibihangano bye.

Yumva izina Papi Clever bwa mbere yari avuye ku ishuri asanga iwabo bavuga cyane inkuru z’umusore mwiza babonye aririmbira Imana.

Ati “Njyewe nari muzi kuko yari umuhanzi , ndi umufana we, mumenya bwa mbere yaje kuririmba iwacu i Musanze aza ntahari naragiye ku ishuri, ariko ntashye mu rugo baramumbwira cyane nsanga bamugize igitaramo.”

“Bavuga ukuntu ari umusore mwiza ukunda Imana, uririmbira neza Imana , mwiza nyine, ariko njye ntamuzi ariko nyine bamuvuga cyane.”

Murumuna wa Papi Clever yagize uruhare rukomeye mu guhuza Ingabire Dorcas n’umuhanzi yari yarihebeye waje no kumubera umugabo.

Ati “Namenyanye na murumuna we muto ariko we (Papi Clever) tutaramenyana gusa indirimbo ze nzizi, nta nubwo nari nziko bavukana , nabimenye nyuma, undi nawe tuza guhura ariko duhujwe cyane na murumuna we , mbese byaroroshye cyane, birikora.”

Dorcas we avuga ko atatinye gukundana n’umusore w’umuhanzi , nubwo yari umufana we ariko yanamubonagamo umusore utamubeshya, akunda uburyo agira gahunda cyane ndetse afite n’urukundo rufite intego yo kubaka byatumye atazuyaza yemera kubana nawe.

Nubwo Ingabire avuga ibi, Papi Clever we yari azi ko azashaka umugore utazi ibijyanye no kuririmba.

Ati “Njya kumutereta nta na rimwe twigeze duhura mfite gitari (Guitar), gusa we yari anzi ko ndi umuhanzi. Njya gushaka nari naravuze ko nzashaka umugore utazi kuririmba.”

“Nashakaga ko nyine yazajya ambona ndi umuhanzi wuzuye yicaye hariya, urumva iyo mubana mwese muzi kiririmba hari aho ukosa akakuvumbura, gusa nawe akunda uko ndirimba, iyo ndirimbo biramunyura cyane.”

Papi Clever wavukiye i Rusizi, yarinze abana na Ingabire Dorcas w’i Musanze atazi ko yabasha kuririmba nk’uko amubona ubu gusa yamubonaga muri korali akagira ngo ni bamwe mu bakirisito basanzwe.

Nyuma yo gukora ubukwe mu 2019 , umunsi umwe ubwo bari bicaye mu rugo bagiye kuryama Papi Clever nk’umuhanzi yafashe gitari aririmbira umugore we undi nawe aramwikiriza bafatanya kuririmba.

Iryo joro nibwo Papi Clever na Ingabire Dorcas bafashe umwanzuro wo kujya muri studio bukeye bwaho, ubwo urugendo rwo gufatanya umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana bari kumwe nk’abaririmbyi utangira uko.

Papi Clever avuga ko yabwiye Ingabire Dorcas ko amukunda bamaze iminsi bavugana gake cyane gusa yabikoze ashingiye ku biganiro bagiranaga anyurwa n’uburyo yahitaga amusubiza byihuse.

Akibwira Dorcas ko amukunda , Papi Clever yasabwe gutegereza ijoro ryose undi amusubiza bukeye ku munsi avuga ko adateze kwibagirwa.

Papi Clever na Ingabire Dorcas bamaranye imyaka ine babana nk’umugabo n’umugore, bafitanye abana babiri b’abakobw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa