skol
fortebet

Abantu 03 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda 146 barayandura

Yanditswe: Monday 22, Feb 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021,abantu batatu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 252 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 146 baba 18,199. Abarembye ni 13.

Sponsored Ad

Abamaze gukira biyongereyeho 189 bagera ku 16,992.Abakirwaye ni 955.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abaganga bakurikirana abarwayi ba COVID-19 kimwe n’abarwayi bakoresheje umuti wa Favipiravir, bemeza ko kuva watangira gukoreshwa watanze umusaruro mu buryo bugaragara kuko wagabanyije abarwayi ba Coronavirus n’igihe iyi ndwara yamaraga mu mubiri.

Ku wa 21 Mutarama 2021 u Rwanda rwatangiye gukoresha umuti wa Favipiravir wagaragaje ko utanga icyizere mu kuvura abarwayi ba COVID-19 barembye.

Uyu muti utanga umusaruro kuko mu gihe kingana n’ukwezi, abamaze gukira bangana na 10253 kuko bavuye ku 7800 bakagera 18053 kandi ijanisha ry’abakira rigera kuri 93% rivuye kuri 65,6%.

Abakoresheje uyu muti nabo bemereye RBA ko nyuma y’igihe gito ibimenyetso byose bya COVID-19 byahitaga bigenda kandi bakanakira vuba.

Umwe yagize ati “Uriya muti wa Favipiravir ufite akamaro kanini cyane kuri Coronavirus. Ku nshuro ya mbere n’iya kabiri nafataga ibinini icyenda, ku zindi nshuro ngenda mfata ibinini bine mu gitondo na nimugoroba. Ni umuti ukiza vuba, ibimenyetso byahise bigenda birimo kuribwa umutwe, kuba ntarahumurirwaga, gucika intege, kubabara mu gituza n’ibindi.”

Undi yongeyeho ati “Ubundi njye numvise ibicurane kuri 13, numva n’ibiryo ndya sindyoherwa ngiye kwisuzumisha bashyira akantu mu mazuru barambwira ngo nanduye COVID-19. Bampaye biriya binini nyuma y’iminsi ine gusa bahise bansezerera.”

Abaganga bita ku barwayi ba COVID-19 bavuga ko mu minsi isaga 30 ishize uyu muti ukoreshwa, hari impinduka zidasanzwe zagaragaye aho abarwayi batangiye kugabanuka, ndetse ugasanga n’igihe umuntu yamaraga arwaye COVID-19 cyaragabanyutse.

Umuganga uri mu itsinda ry’abaganga bakurikirana abarwayi ba Covid-19 mu Rwanda, Dr. Menelas Nkeshimana yagize ati “Yabigizemo uruhare, ndetse buriya nta nubwo twayitanze mu bitaro gusa kuko hari n’abantu twayishyiriye barwariye mu rugo, tukagenda tubakorera ubugenzuzi. Ni aho twagiye tuvana amakuru ko ku munsi wa gatandatu wabonaga abarenze 50% bakize. Ibyo byose ubihuje bigaragaza ko uyu muti wa Favipiravir uri gutanga umusaruro.”

Dr Nkeshimana yavuze ko kandi umuti wa Favipiravir ugira akamaro mu mubiri w’umuntu kuko utuma virusi idakwirakwira.

Ati “[Umurwayi wa Covid-19] Kumuha umuti wa Favipiravir utuma virusi itabasha kororoka mu mubiri, hari utunyangingo igenda igafunga [gène] yitwa IDRP inafite aho ihuriye na Covid-19 ikayibuza kororoka. Bivuze ko kuyikoresha byadufashije, twabonye ko abantu bakira virusi mu gihe gito ugereranyije n’icyari gisanzwe.”

Umuti wa Favipiravir uca intege virusi binyuze mu kuyibuza kwikuba, aho wica ibyabashaga kuyitunga bikayigora kubaho mu muntu.

Uyu muti wakozwe n’ikigo cyo mu Buyapani cyitwa Fujifilm Holdings Corporation, gifite icyicaro i Tokyo. Wemejwe bwa mbere mu 2014 mu kuvura icyorezo cy’ibicurane byariho icyo gihe ndetse ukoreshwa na nyuma mu bwoko bushya bw’ibyo bicurane. Kuri ubu wongeye kwemezwa mu gufasha mu buvuzi bwa COVID-19.

Ku makuru yatanzwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe amakuru ku by’imiti, umuti wa Favipiravir wakoreshejwe bwa mbere mu kuvura SARS-CoV-2 (COVID-19) muri Wuhan aho icyorezo cyahereye.

Ubwo icyorezo cyarushagaho gukwirakwira mu Burayi, uyu muti watangiye gukoreshwa nk’ubutabazi bwihuse mu Butaliyani, ukaba unakoreshwa mu Buyapani, u Burusiya, Ukraine, Uzbekistan, Moldova na Kazakhstan. ngo Uherutse no kwemezwa muri Arabie Saoudite ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa