skol
fortebet

Abanyarwanda bazabanza gusobanurirwa ibijyanye n’urukingo rwa Covid-19 mbere y’uko baruterwa

Yanditswe: Sunday 21, Feb 2021

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel,yatangaje ko abanyarwanda bazajya babanza gusobanurirwa ibijyanye n’urukingo rwa Covid-19 mbere y’uko baruterwa n’abaganga babizobereye.

Sponsored Ad

Minisitiri Ngamije yabwiye RBA ko ibikorwa byo gukingira abantu biteganyijwe gutangira vuba ariko hazagenda hakingirwa bake bitewe n’umubare w’inkingo zizaba zabonetse.

Yagize ati “Mu mpera za Gashyantare, inkingo tuzaba twazibonye, ntabwo zizabonekera rimwe zose kuko n’ibihugu bizikora ntabwo birakingira abaturage babyo bose, bivuze ko tuzagenda tuzibona uko ziboneka.

Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko Guverinoma yashyize ingufu zishoboka ngo inkingo zizaboneke ari nyinshi mbere y’uko umwaka urangira. Twiteguye kwakira inkingo mbere y’uko ukwezi kurangira, tugakingira cyane cyane abantu bari ku isonga mu bashobora kuba bahura n’ibyago byo kwandura kubera akazi kabo.”

Biteganyijwe ko mu bazahita bakingirwa ku ikubitiro harimo abakozi bo kwa muganga, abo ku bibuga by’indege, ku mipaka, abo muri za hoteli, kuko bahura n’abagenzi bava hanze, aba biyongeraho abashinzwe umutekano bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’abandi.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari urutonde ruri gukorwa ariko rugenda ruvugururwa ariko yizeza ko ntawe uzacikanwa hagendewe ku mitegurire y’iki gikorwa n’uburyo hari gukorwa ibishoboka byose ngo kizagende neza kandi gikorwe mu mucyo.

Yakomeje avuga ko “Aho abantu bazakingirirwa tuzahamenyesha, ni mu mavuriro, bazakingirwa n’abakozi bo kwa muganga babifitiye ubumenyi, bakabasobanurira uko urukingo ruteye, uko umuntu aruterwa, ibibazo ashobora kugira byoroshye nk’akariro [umuriro muke], kuribwa aho barumuteye, ibintu nk’ibyo tuzajya tubisobanura, n’uko agomba kwitwara.”

Biteganyijwe ko miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) ariyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

Abahanga bagaragaza ko uru rukingo rugabanya ibyago byo kurwara COVID-19 y’igikatu ariko ukaba wayandura ariko ukagira virusi nke mu mubiri ku buryo utakwanduza abandi.

Dr Ngamije ati “Ari na yo mpamvu tubyita urukingo, kuko niturubona turi benshi virusi izacika intege, twongere dusubire mu buzima busanzwe. Izo ngamba zo kwirinda ziracyahari ndetse tugomba kubigumana mu mutwe. Abavuga ko urukingo ruje bagiye gutandukana n’agapfukamunwa si ko bimeze. Tuzagumya kuzirikana ingamba zo kwirinda COVID-19.”

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa