skol
fortebet

Rtd.capt.Bwitare wari mu basirikare babohoje u Rwanda bakanahagarika Jenoside Yitabye Imana

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 10 Mata 2020,nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Eulade Bwitare Nyirinkindi wari umukozi w’Ambassade ndetse wanabaye Diplomate w’u Rwanda mu Bubiligi yitabye Imana kuri uyu Gatanu tariki ya 10 Mata 2020.

Sponsored Ad

Izina rya Bwitare ryamenyekanye guhera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, aho yari umwe mu barurwanye ndetse akomeza gukorera igihugu, mu 2003 aza gusezererwa mu gisirikare ageze ku ipeti rya Captain.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE dukesha iyi nkuru, Bwitare yagaragaje uburyo yinjiye muri FPR Inkotanyi muri Uganda aturutse muri Zaire, ari naho yakuriye. Icyo gihe yakurikiriraga hafi ibyaberaga muri Uganda kuko yamenye ko harimo n’Abanyarwanda benshi bafashaga Abanya-Uganda mu kwibohora.

Ati “Nkumva ari ibintu bijyanye na kamere yanjye yo kwanga akarengane. Nari nsanzwe nkurikiranira hafi izindi ntambara, Afurika yari ikibohora muri iyo myaka, cyangwa ariho ikirangiza, muri Mozambiquee, Zimbabwe, intambara ya Uganda yaje nsanzwe ndi umuntu ukurikiranira hafi bene izo ntambara zo kwibohora.”

Yageze muri Uganda mu 1986, yinjira mu gisirikare cya Uganda mu 1987. Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwajyaga gutangira, Abanyarwanda bari muri NRA batangiye kwisuganya, bakagenda batorotse bazi ko bafashwe bashobora gufungwa.

Bwitare yakomeje ati “Twarafashijwe tujya kuba mu nzu z’abanyamuryango, ariko njye nisanze ndi kwa Fred Gisa Rwigema, ni ho nacumbikiwe. Yari umuntu tuzi nk’ikirangirire muri Uganda n’ahandi yanyuze.”

“Kuri njye rwose byari nka filimi, nibazaga niba ari njyewe cyangwa niba ndi mu ndoto,”

Mutimura Zeno wabanye igihe kinini na Bwitare muri FPR ndetse no muri Ambasade mu Bubiligi, avuga ko yamumenye ubwo yabasangaga muri Uganda aturutse muri Zaire. Icyo gihe yari akiri umusore muto.

Yakomeje ati “Ntabwo njye nari umusirikare ariko muzi nk’umuntu w’umurwanashyaka, we yaje no kujya ku rugamba, hanyuma baza kumuha akazi aza muri ambasade mu Bubiligi intambara irangiye.”

Mutimura avuga ko Bwitare yari umuntu w’intangarugero mu bikorwa byose yagiye ashingwa. Yakomeje ati “Yari umukada mwiza, yari intore y’umuryango agakunda igihugu, kandi ibyo byose nta kintu na kimwe cyabiruta.”

Ubwo Umuryango FPR Inkotanyi wizihizaga isabukuru y’imyaka 25 mu 2012, Bwitare ni umwe mu bo Perezida Paul Kagame yashimiye kubera ibikorwa bagaragaje byo kwitangira igihugu.

Nyuma yo kwitaba Imana, abantu batandukanye bakomeje kumwifuriza iruhuko ridashira, nk’umuntu bamenye w’intwari kandi wababereye intangarugero.

Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’Ububiligi rigira riti "
Ambassade y’u Rwanda i Buruseli ibabajwe no kumenyesha Abanyarwanda n’inshuti zabo ko Bwana Eulade BWITARE NYIRINKINDI wari umukozi w’Ambassade ndetse wanabaye Diplomate w’u Rwanda mu Bubiligi yitabye Imana kuri uyu Gatanu tariki ya 10 Mata 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa