skol
fortebet

Habonetse abantu 9 bashya banduye Coronavirus mu Rwanda hakira umuntu umwe

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi,
habonetse abarwayi 9 ba Coronavirus hakira umuntu umwe.Abarwayi bose hamwe bamaze kugera kuri 336.Hamaze gukira 238. Abakirwaye ni 98.

Sponsored Ad

Mu bipimo 892 byafashwe uyu munsi mu Rwanda byabonetsemo abantu 9 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera kuri 336. Abakize bo biyongereyeho umwe baba 238.Abakirwaye ni 98.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune,kwambara agapfukamunwa, gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda guhana ibiganza no guhoberana mu gihe basuhuzanya,guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora no guhumeka bigoranye.

Abanyarwanda bamaze ibyumweru bigera kuri bitatu basubiye mu bikorwa bimwe na bimwe byadohowe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 30 Mata 2020, ariko imyitwarireya bamwe ikomeje gutera inkeke abagize Guverinoma.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase,yanenze bamwe mu banyarwanda batangiye kwirara nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda ikomoreye ibikorwa bimwe na bimwe.

Minisitiri Shyaka yagaragaje uburyo Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) kikigera mu Rwanda, abaturage bakundiye Leta bakajyana mu rugamba rwo kugikumira kugeza aho umusaruro wavuyemo watumye bafungurirwa ibikorwa bimwe na bimwe.

Nyuma yo kudohorerwa ndetse bakanizezwa ko bizagenda bikorwa mu byiciro bitewe n’uko u Rwanda rumaze kugera ku ntera ishimishije yo kuganza icyo cyorezo, abantu batangiye kwirara.

Minisitiri Prof. Shyaka yatangarije RBA ati: “Haragenda hagaragara amakosa yiyongera haba mu byaro, muri uyu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi. Icyo ni ikibazo giteye inkeke, ari na yo mpamvu tugira ngo dusabe Abaturarwanda bose, badufashe tutaza kwirara iki cyorezo kikatwinjirana, kikadukorera ishyano.”

Prof. Shyaka yavuze Ko abagize Guverinoma babazwa no kwakira amakuru y’abafungura utubari, ahabera za siporo rusange, abagisurana bagahindura ingo utubare cyangwa bagakorerayo ibirori, n’andi makosa agenda azamuka uko bukeye n’uko bwije.

Prof. Shyaka, arasaba Abanyarwanda gukomeza ikinyabupfura batangiranye igihe bashakaga icyo cyorezo, kuko ari yo ntwaro nyamukuru yaranze u Rwanda mu mateka yarwo, ikwiye kuba n’umuco muri ibi bihe.

Arasaba inzego z’ibanze guhera ku Isibo ukageza ku Karere, kongera imbaraga n’umurava mu gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo abakora amakosa bigishwe, abananirana bafatirwe ibyemezo n’ibihano.

Ati: “Turabona amaresitora n’amahoteri na yo hari amakosa agenda agaragaramo. Kuba twaradohoye kubera ko byagaragaraga ko turi mu kerekezo kiza, ntibitubere intandaro yo kuregeza (koroshya ubuzima), ngo noneho cya cyorezo kitubonereho.”

Yasabye ko Abanyarwanda muri rusange bagabanya ibyo gusurana mu miryango, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo u Rwanda rutazagaragara nk’urwishimiye insinzi rutarayigeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa