skol
fortebet

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byeguriwe abanya-Angola

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije Sosiyete Oshen Health Care Rwanda Ltd , imicungire y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal(King Faisal Hospital)
Ni mu muhango wabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017, aho ibyo bitaro biherereye ku Kacyiru mu karere ka Gasabo.
Guverinoma y’u Rwanda yasabye ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Sosiyete nini ya Oshen Group, gukomeza guteza imbere ibi bitaro kugera ku rwego rwo gutanga serivisi zihuta bikaba ibyo ku rwego mpuzamahanga.
Oshen (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije Sosiyete Oshen Health Care Rwanda Ltd , imicungire y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal(King Faisal Hospital)

Ni mu muhango wabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017, aho ibyo bitaro biherereye ku Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Sosiyete nini ya Oshen Group, gukomeza guteza imbere ibi bitaro kugera ku rwego rwo gutanga serivisi zihuta bikaba ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Oshen Health Care yemeye ko izacunga ibi bitaro ndetse ikanoza serivisi zabyo ku buryo bizaba ibitaro bidasanzwe bitanga serivisi zitari zisanwe mu karere.

Umuhango nyirizina wabaye ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba wari uhagarariye Leta y’u Rwanda ashyikiriza ububasha bwo gucunga ibi bitaro, Umuyobozi mukuru wa Oshen Health Care Rwanda Ltd, Carlos Malet.

Dr Gashumba yijeje Abanyarwanda ko batazigera babura amahirwe bari basanzwe bafite muri ibyo bitaro, kuko ngo leta y’u Rwanda izakomeza gukurikiranira hafi imikorere yabyo, mu rwego rwo kureberera abaturage bayo.

Ati “Ibi ni ibitaro byo ku rwego rwo hejuru, icyo twifuza nka Leta y’u Rwanda ni uko ba barwayi batabashije kuvurirwa ahandi bajya babona serivisi zisumbuyeho kandi bakavurirwa ku gihe.

Ku ruhande rw’ibi bitaro, Umuyobozi mukuru wa Oshen Health Care Rwanda Ltd, Carlos Malet yavuze ko bagiye kuvura indwara nyinshi kurusha izo bavuraga, ndetse bakanongera ubushobozi bw’ibitaro mu nzego zitandukanye.

Iyi sosiyete yatangaje ko yifuza guteza imbere ibijyanye n’ubuvuzi muri Afurika, kandi bakazabifashwamo n’ubunararibonye bafite.

Izashora muri ibi bitaro amayero asaga miliyoni 21, azabifasha kunoza serivisi mu gihe cy’imyaka itanu, bikazafasha korohereza Abanyarwanda bajyaga kwivuriza mu mahanga batanze amafaranga y’umurengera , kwivuriza mu Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Claver Gatete aherutse gutangaza ko afitiye icyizere iyi sosiyete mu kwerekana impinduka mu micungire y’ibyo bitaro.

Umuyobozi wa sosiyete Oshens Group, Alexis Lifschtz akaba na visi perezida wa Sphera Global Health Care yasabye Abanyarwanda kubabagirira icyizere.
Lifschtz yakomeje avuga ko amafaranga bemeye gushora muri uyu mushinga ari azakenerwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibyo bitaro ngo bizorohereza Abanyarwanda bajyaga kwivuriza mu mahanga bagiye gushakayo ubuvuzi buhanitse.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 170 ku munsi, nyamara byakira abagera kuri 250, hamwe na sosiyete ya Oshens Group, biteganyijwe ko umubare w’abo byakira uzagenda wiyongera.

Ihererekanyabubasha ryabaye uyu munsi rije rikurikira amaserano yasinywe hagati ya Guverinoma y’ u Rwanda n’Ikigo Oshen Health muri Muri Mata 2016, yemerera iki kigo gucunga ibi bitaro.

Ku bakozi bakorera muri ibi bitaro hari impinduka zishobora kuba mu masezerano yabo bitewe na gahunda z’abayeguriwe.

Ibi bitaro bizakomeza kuba iby’u Rwanda, mu gihe amasezerano ari hagati y’impande zombi ari ay’igihe kirekire ariko azajya avugururwa buri myaka itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa