skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Umugenzi yaciye ibintu kubera ukuntu yahoberanye ubwuzu Moto yari akumbuye cyane

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwiriye ifoto y’umugenzi wagaragarije amarangamutima menshi ikinyabiziga cya Moto ubwo yari yongeye kuyurira nyuma y’amezi asaga 2 yari amaze atumva umunyega wayo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wakoze benshi ku mutima,yazindutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Kamena ajya gutega moto nyuma y’igihe kirekire atarya umunyenga wayo kubera zari zarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus mu Rwanda.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2020, rwari urujya n’uruza rw’abantu benshi bategaga za moto berekeza muri za gare zitandukanye kugira ngo batege imodoka zigana hirya no hino mu turere tw’Igihugu havuyemo aka Rubavu n’aka Rusizi twashyizwe mu kato.

Abamotari nabo bakomorewe, bazindukiye mu mihanda, bambaye imyambaro y’akazi, udupfukamunwa kandi banafite imiti isukura mu ntoki (hand sanitizers),bongera gutwara abagenzi nk’ibisanzwe.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, yanzuye ko ingendo kuri moto zemerewe uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere.

Ingendo hagati y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kuva no kujya mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose ariko ntatware abantu barenze babiri.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange na zo zasubukuye ibikorwa byazo, abasubukuye ingendo zijya mu Ntara bakaba bishimiye ikemezo cya Leta cyo gukomorera ingendo zihuza Intara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali kuko bifasha ubucuruzi n’ubundi buzima busanzwe kongera kuzahuka.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Karere ka Rusizi hamaze gutahurwa abanntu 11 banduye icyorezo cya COVID-19, bakaba ari abantu basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu buhahirane bagirana n’Umujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyi minisiteri yatangaje kandi ko mu karere ka Rubavu bahafashe ibipimo byinshi kugira ngo harebwe niba nta mwandu bwa Coronavirus buhari ariyo mpamvu kashyizwe mu kato.

Amabwiriza yagenewe Abagenzi n’Abamotari mu rwego rwo kwirinda Coronavirus:

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda ingamba zikurikira zirebana no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19 muri serivisi zo gutwara abagenzi kuri moto:

1. Abamotari n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugirango basukure intoki na casques mbere y’urugendo;

2. Kubw’impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite Agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (Casques);

3. Abamotari n’abagenzi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima;

4. Abamotari bose bo mu mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money;

5. Abamotari bo Mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko nabo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN mobile money cyangwa Airtel Money.

6. Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha bakazikoresha igihe cyose.

7. Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.

Utazubahiriza aya mabwiriza azabihanirwa.

Bikorewe i Kigali, Kuwa 27 Gicurasi, 2020.



Umugenzi yahoberanye ubwuzu moto yari akumbuye cyane

Ibitekerezo

  • Bamwita Karuganda Frank

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa