skol
fortebet

Karongi: Abadivantiste bakijijwe 65 bafashwe bari gusengera mu cyumba banga guhagarika amasengesho

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020,Abadivantiste bavuguruye bo mu Kagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera,mu karere ka Karongi, bafashwe bishe amabwiriza ya Leta yo kuguma mu rugo bajya gusengera mu cyumba gito ari 65 hanyuma inzego zishinzwe umutekano zije kubasohora baranga bavuga ko bari kubahiriza umunsi w’isabato.

Sponsored Ad

Mu kiganiro RBA yagiranye n’ umuyobozi w’akarere ka Karongi,Madamu Mukarutesi Vestine, yavuze ko aba Badivantiste bavugaga ko bakijijwe bafatiwe mu cyumba gito bacucitse bari gusenga muri iki gihe Leta y’u Rwanda yategetse abantu bose kuguma mu rugo kubera kwirinda ko Coronavirus ikwirakwira.

Yagize ati “ Abantu 65 bari mu rugo rumwe bari mu cyumba kitari kinini ku buryo wabonaga begeranye barimo basenga.Ni abantu bavugaga y’uko ari Abadivantiste ariko bakijijwe.”

Aba badivantiste bakijijwe bavuze ko amabwiriza yo kurwanya Coronavirus bayazi ariko badashobora kwica itegeko rya Bibiliya ryo kubahiriza Isabato.

Aba badivantiste bakimara gufatwa n’ubuyobozi ngo banze gusohoka muri iki cyumba biba ngombwa ko hakoreshwa izindi ngufu ariko Meya yavuze ko nta muntu wahutajwe.

Ku bijyanye n’ibihano bagomba gufatirwa,Meya Mukarutesi yavuze ko kugeza ubu bamaze kujyanwa mu kigo ngororamuco kugira ngo batozwe .

Meya yagize ati “Nyuma yo kubafata,bavugaga ko bagomba guterana ku isabato nkuko Bibiliya ibivuga.Twasanze ari ngombwa ko dukomeza kubigisha no gukomeza kubahugura,ubu bajyanwe mu kigo ngororamuco aho tuzakomeza kubakangurira kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda iki cyorezo no kugikumira.”

Aba bantu byavugwaga ko badakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga n’Indangamuntu ariko umuyobozi w’akarere yahakanye aya makuru avuga ko benshi bari bafite telefoni gusa ngo ntabwo babajije byinshi kuko uyu munsi icyari kigenderewe ari ukubumvisha ibyo kurwanya Coronavirus .

Abafashwe barimo abagore n’abana n’abagabo bake ndetse ngo babwiye ubuyobozi ko indi minsi bagomba kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu rugo ariko bagaterana ku munsi w’ isabato.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi yabwiye RBA ko basaba abaturage ba Karongi gukomeza kuguma mu rugo bakubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Coronavirus arimo gukaraba intoki no gushyira intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Ibitekerezo

  • Ngo Abadivantisiti bakijijwe? Bakijijwe iki ra? Cyangwa bayobye kuva badakurikiza Amabwiriza ya Leta!

    Abakijijwe nibande? Abatarakijijwe nibande? Vuga bayobye.

    Vuga bayobye. Umuntu warokotse yica amategeko? Mujye mutanga inkuru mwizina ryayo.

    Abadiventists bakijijwe se kandi ni abameze bate?

    Nkuko bibiliya ivuga,bene aba ni Satani ibahuma amaso ngo batamenya ukuri kw’ibyo bible ivuga.
    Aba ntibumva ko Leta irimo kuturinda Coronavirus.Ni nka babandi b’Abaslamu birirwa bica abantu ku isi yose (Jihad),bavuga ko bakorera Imana.Imana idutegeka “Kumvira abayobozi”.Kereka gusa iyo badutegetse gukora ibyo Imana ibuzanya nkuko Ibyakozwe 5:29 havuga.Ntawe Leta yabujije gusenga.Ariko dusengera imuhira.Ikintu cya mbere Abanyamadini bakwiye gukora muli iki gihe,nukwereka abayoboke babo ubusobanuro bw’iyi Coronavirus.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,mu minsi y’imperuka hazabaho indwara z’ibyorezo,bitume abantu bagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi (umurongo wa 26).Bakwiye kubereka ko ibi bintu byinshi bibi birimo kubera ku isi kandi bifite ubukana buruta ubwo mu myaka yashize,byerekana ko Imperuka iri hafi.NTA KINDI CYOREZO CYAKWIRIYE ISI YOSE MU KANYA GATO.Bakwiye gusaba abayoboke babo guhinduka bagashaka Imana cyane.Iki ni igihe cyo gushaka Imana cyane no KWIHANA.Mwibuke ko millions z’abantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA,bazize kwanga Kwihana,ubwo Nowa yababwirizaga.Harokotse gusa abantu 8 bumviraga Imana.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:36,37,yerekanye ko ariko bizagenda nagaruka ku Munsi w’Imperuka wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa