skol
fortebet

Kayonza: Mu cyuzi cya Ruramira hamaze kuboneka imibiri 83 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo hatangiye umuganda wo gushaka imibiri y’Abatutsi yajugunywe mu cyuzi cya Ruramira giherereye mu karere ka Kayonza nyuma y’aho imirimo yo kugikamisha yari imaze kurangira.

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi mike umuganda wo gushakisha iyi mibiri utangiye,RBA yatangaje ko imibiri 83 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ariyo imaze gukurwa mu cyuzi cya Ruramira, kuva imirimo yo kugikamya yatangira muri Nyakanga umwaka ushize wa 2019.

Mu gikorwa cy’umuganda cyabaye kuri uyu wa 3, habonetse imibiri 5 n’ibikoresho bicishijwe birimo ibisongo n’amabuye.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,Sylvie Kayitaramirwa yajugunywe muri iki cyuzi, abicanyi bamuhambiriye aza kurokoka. Avuga ko yabonaga abicanyi bajugunyamo abatutsi benshi.

Abaturage bo muri imwe mu midugudu yo mu mirenge ya Ruramira na Nyamirama bakoresha amasuka bashakisha indi mibiri ikirimo. Ni nyuma y’uko hacukuwe umuyoboro munini ugikuramo amazi kikaba cyarakamye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza Agaba Aron avuga ko imibiri igenda iboneka ku nkuka z’iki cyuzi kuko ahakamijwe amazi hakirimo isayo.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barimo n’abari bajugunywe muri iki cyuzi cya Ruramira, bavuga ko bafite icyizere cy’uko imibiri y’abishwe bakajugunywamo bose izakurwamo.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Fred Mufulukye avuga ko hari gahunda yo gukomeza gushakisha imibiri no mu bindi bice by’iyi ntara bakeka ko hari Aho yajugunywe kandi bagahangana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwaka ushize wa 2019 ni bwo hatangiye imirimo yo gushakisha imibiri y’abatutsi bajugunywe muri iki cyuzi cya Ruramira. Icyo gihe Hari habonetse imibiri 57 ishyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ruramira.

Mu cyumweru 1 hacukuwe umuyoboro munini wo gukamya burundu iki cyuzi hamaze kuboneka imibiri 26. Imirimo yo gukomeza gushakisha indi mibiri irakomeje.

ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bufatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bagerageje gukamya amazi yo muri iki cyuzi ariko ntibyakunda kuko hahise hagwa imvura nyinshi amazi bakamyaga ariyongera.

Mu minsi ishize,Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Bwana Murenzi Jean Claude yabwiye RBA ko muri iki cyuzi cya Ruramira hajugunywemo Abatutsi bagera ku bihumbi 2000 ariyo mpamvu hagomba gukomeza gushakisha.

Yagize ati "Imibiri y’Abatutsi bajugunywe muri iki cyuzi iri hagati y’ibihumbi 2000 na 300 ariko mu by’ukuri n’ikigereranyo kuko ni abantu baturukaga impande zose mu mirenge itandukanye,hari n’abagendaga baturuka mu turere duhana imbibe nka Gatsibo,Rwamagana,Ngoma.Abo bose bagiye bicirwa hariya bakajugunywa muri kiriya cyuzi.Ni ibihumbi 3000 birengaho ariko ntabwo tuzi umubare nyawo.Turashaka guhera I ruhande turebe ko icyuzi cyose tukizenguruka.”

Akarere ka Kayonza katangiye gukamya icyo cyuzi mu kwezi kwa 7 gushyira ukwa 8.Ubuyobozi bwatekerezaga ko bizabutwara nk’amezi 3 ariko bwagize ikibazo cy’imvura,moteri bashyizemo ngo zikamye amazi ntizabishobora kuko ayo bavanagamo yahitaga agaruka bahitamo gukorana na RAB bacamo umuyoboro uvanamo amazi.

Ibitekerezo

  • Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa