skol
fortebet

RBC igiye gutangira gusuzuma COVID-19 abantu mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Wednesday 01, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe ubuzima,RBC,cyatangaje ko guhera ejo tariki ya 02 Nyakanga kizatangiza gahunda nshya yo gusuzuma COVID-19 ku bagenda mu mihanda imwe n’imwe yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Uku gusuzuma abantu biri mu rwego rwo gusesengura imiterere y’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu baturage nyuma y’aho hari abagaragaye ndetse imidugudu 6 igashyirwa muri guma mu rugo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyavuze ko ibi biri mu rwego rwo gusesengura iby’iki cyorezo ndetse ngo hazajya haba gutungurana mu duce bifuza gupima.

Ibinyujije kuri Twitter yayo,RBC yagize iti "Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC gikomeje gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali. Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda nshya yo gusuzuma COVID-19 itangira kuri uyu wa Kane tariki ya 2.07.2020 mu mihanda imwe n’imwe yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.

Abakoresha ibinyabiziga, moto, n’abanyamaguru bazasabwa iminota 5 gusa, bapimwe hanyuma bakomeze urugendo. Turasaba Abanyakigali korohereza abakozi bari muri iki gikorwa kugira ngo tubashe guhashya iki icyorezo. Dukomeze dufatanye #Tuzatsinda #COVID-19.

Umuyobozi wa RBC Dr Nsanzimana Sabin, yatangarije RBA ko kuri ubu nta wapfa kwemeza ko iki cyorezo kitari mu Banyarwanda mu gihe buri wese adapimwe ngo bigaragazwe n’ibipimo byizewe, cyane ko hari n’abagendana ubwo burwayi batagaragaza ibimenyetso.

Ahamya ko abatuye mu Mujyi wa Kigali igihe bemererwaga gusubukura ibikorwa by’ubuzima busanzwe bakagenda bahura ari benshi, inzego z’ubuzima ziteguye gukurikirana imiterere y’ubuzima bw’Abanyakigali bwa buri munsi.

Yahishuye ko imibare y’abarwayi bashya b’icyorezo cya COVID-19 batahurwa mu Muyi wa Kigali ari umusaruro w’ubushakashatsi bukorwa ku buryo buhoraho, ari na bwo bwabaye intandaro yo kuba hari imidugudu yasubijwe muri Gahunda ya Guma Mu Rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryacyo.

Ati: “Twakoze ubushakashatsi bugenda bwerekana abantu bafite uburwayi, ari na cyo cyavuyemo y’uko imidugudu imwe n’imwe ishyirwa muri Gahunda ya Guma Mu Rugo. Ni ho hakomeje gutahurwa imibare y’abarwaye icyo cyorezo, Bitavuze ko hatari n’ahandi dushobora gupima tukaba twahasanga n’abarwayi. Ni akazi gahoraho nta waca urubanza uyu munsi ngo COVID-19 igeze aha n’ahaha, ndayihagaritse. Ku Isi yose turacyarwanana yo.”

Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje abarwayi bashya 24 barimo 7 batahuwe mu Mujyi wa Kigali, 13 b’i Rusizi, 2 b’i Ngoma, umwe w’i Nyagatare n’undi w’i Rutsiro. Abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda bageze ku 1,025 barimo 576 vakirimo kwitabwaho n’abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa