skol
fortebet

Uwarwaje Padiri Ubald Rugirangoga yasabye ko yazagirwa umutagatifu [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Mar 2021

Sponsored Ad

Mu gushyingura padiri Ubald Rugirangoga, murumuna we Révérien Rugwizangoga yavuze ko nubwo mukuru we yakuriye mu rwango rushingiye ku macakubiri n’itotezwa we "yabirenze agakurana umutima wuzuye urukundo, n’impuhwe nyinshi yagiriraga bose".

Sponsored Ad

Padiri Rugirangoga yapfuye mu kwezi kwa mbere ari muri Amerika azize indwara y’ibihaha yazamuwe na Covid-19, nk’uko byavuzwe mu kumushyingura kuwa kabiri.

Padiri Ubald azwi cyane mu Rwanda mu gusengera abarwayi, no mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gusaba no gutanga imbabazi nyuma ya jenoside.

Yashyinguwe ku kigo yashinze kitwa "Ibanga ry’amahoro" kiri i Rusizi mu murenge wa Gihundwe mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Murumuna we Rugwizangoga wavuze ahagarariye umuryango, yavuze ko umutima wa Rugirangoga "wahoraga ufunguye kuri bose, abato n’abakuru, abakene n’abakire, aboroheje n’abakomeye."

Yavuze uko se wa Rugirangoga yishwe we afite imyaka irindwi, nyuma umuryango we ugahunga ubwicanyi bushingiye ku macakubiri ukajya i Burundi aho yize iseminari y’i Ngozi, akagaruka mu Rwanda kwiga iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Rugwizangoga usanzwe ukuriye polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, muri uwo muhango yavuze ko ubwo mukuru we yari agiye gusubira mu Rwanda yamubwiye ati:

"Data yishwe kubera urwango, twahunze kubera urwango, nsubiye mu Rwanda kwigisha urukundo kuko ineza itsinda inabi".

Ubald Rugirangoga yabaye padiri kuva mu 1984 yoherezwa mu butumwa iwabo i Nyamasheke ari naho jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasanze akorera.

Yarokotse Jenoside ahungira mu Bufaransa, ariko agaruka mu Rwanda mu 1995 "kwigisha urukundo n’imbabazi", nk’uko murumuna we yabivuze.

Padiri Ubald yamenyekanye cyane mu bikorwa bigamije ubwiyunge, yayoboye imihango yo gusaba no gutanga imbabazi hagati y’abahamwe n’ibyaha bya jenoside n’abayirokotse mu gice cy’iwabo.

Rugwizangoga yavuze ko mu bintu byababaje mukuru we kugeza apfuye ari uko "yigishije ineza n’urukundo muri paroisse ya Nyamasheke ariko mu 1994 abakristu bakica abakristu bagenzi babo."

Katsey Long umunyamerikakazi umaze imyaka 12 akorana na we mu ivugabutumwa, ari nawe wamurwaje agapfa bari kumwe, yavuze ko nawe yanduye Covid-19 ayimukuyeho ariko we agira amahirwe arayikira.

Long yavuze ko ubutumwa bw’urukundo n’imbabazi bwa Ubald Rugirangoga butari ubw’Abanyarwanda gusa ahubwo bwari n’ubw’abandi bantu bose kw’isi.

Uyu yasabye ko Rugirangoga "yazagirwa umutagatifu kuko ubutumwa bwe butakwiriye mu Rwanda gusa".







AMAFOTO: IGIHE

Source:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa