skol
fortebet

Zawadi na Mugenzi bahishuye uburyo umugabo udatera akabariro aheranwa n’ibibazo no ku basore batiyizera ngo baterete inkumi bakikinisha[VIDEO]

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umutoni Zawadi wize amashuri makuru mu gihugu cya Cameroon aminuriza mu Bufaransa mu bijyanye n’imiterere ya muntu na Mugenzi Theodore ufite Bacheror Degree muri Biomedical Sciences basobanuye byinshi abantu batari bazi byerekeye ubuzima bwa muntu no ku mibereho ye ya buri munsi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Mugenzi Theodore Inzobere mu by’Ubuzima na Umutoni Zawadi inzobere mu bijyanye n’imiterere ya muntu bagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ’VIPI Rwanda’ bahishuye banasobanura byinshi ku bijyanye n’ubuzima bwa muntu n’imyororokere.

Muri iki kiganiro kimara isaha imwe ,Zawadi yavuze ko mu bijyanye n’imiterere ya muntu yize harimo na Massage,aho ngo bize uburyo ashobora gukorera umuntu Massage bitewe n’indwara arwaye yifashishije umwe mu mitsi myinshi iba mu kirenge akaba yakira iyo ndwara.

Yakomeje kandi avuga ko impamvu bibanda gukora Massage yo mu kirenge ngo nuko ariho hari ihuriro ry’imitsi yose y’ibice by’umuntu,aha akaba yatanze urugero rw’umuntu ushobora kuba arwaye umutwe aba azi umutsi wo mukirenge afata akaba yavura uwo muntu.

Mu bijyanye n’ibyateye mu rubyiruko byo kwikinisha,Inzobere Zawadi na Theodore bahurije ku kintu kimwe cyibitera ko ari ukuba umuntu yariburiye icyizere atatinyuka ngo aterete umuntu yakunze.

Ubushize Inzobere mu by’Ubuzima Theodore yasobanuye ku bijyanye n’imyororokere ariko ntiyabyinjiramo cyane,gusa muri iki kiganiro yongeye kugirana na ’VIPI Rwanda’ yagerageje kubyinjiramo cyane afatanyije na Zawadi.

REBA HASI IKIGANIRO KIRAMBUYE KANDI GITEYE AMATSIKO UMUNTU WESE ADAKWIYE GUCIKWA KIVUGA KU BUZIMA NDETSE N’IMYOROROKERE:

Ibitekerezo

  • Nibyo koko abashakanye mu mategeko bemerewe icyo gikorwa.Ariko abasore n’inkumi ntibakemerewe.Kimwe n’abagabo baryamana n’abagore batari ababo.Niba twemera ko Imana yaturemye,tugomba no kwemera amategeko yaduhaye yose.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa