skol
fortebet

Beyonce n’umukobwa we bagiye gukinana filime

Yanditswe: Thursday 02, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gufasha nyina gususurutsa abitabiriye ibitaramo bya Renaissance Tour umwaka ushize, Blue Ivy agiye kongera gufatanya na nyina, ariko noneho muri filime.

Sponsored Ad

Umukobwa w’umuhanzikazi Beyonce, Blue Ivy, byatangajwe ko ijwi rye rizakoreshwa bwa mbere muri film (Animation) yitwa “Mufasa: The Lion King” aho yiyunze kuri nyina byari bisanzwe bizwi ko azakina muri iyo filime.

Muri iyi filime, Blue azakina ari umukobwa King Simba witwa Kaira, naho nyina azakina nk’umugore wa King Simba yitwa Queen Nala, aho biteganijwe ko iyi filime izagera hanze ku ya 20 Ukuboza uyu mwaka.

Ntabwo ari ubwambere Beyonce akorana n’umukobwa we, kuko umwaka ushize Blue yazengurukanye na nyina muri Tour’ aho yari ahagarariye ababyinnyi.
Blue Ivy numwana mukuru wa Beyonce yabyara n’umuraperi akaba n’umugabo we Jay-Z.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa