skol
fortebet

Umutoza wa gatatu yanze akazi ko gutoza Bayern Munich

Yanditswe: Thursday 02, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Bayern Munich yari itegereje igisubizo cy’umutoza Ralf Rangnick cyo kuyibera umutoza mu cyumweru gitaha; ariko uyu yavuze ko atakwemera aka kazi kubera impamvu ze ku giti cye.

Sponsored Ad

Uyu abaye umutoza wa gatatu wanze akazi ka Bayern Munich nyuma ya Xabi Alonso na Nagelsmann.

Ralf Rangnick azakomeza kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo ya Autriche nyuma yo kwanga Bayern Munich.

Rangnick mbere yari yavuze ko ari mu biganiro na Bayern ku bijyanye no gusimbura Thomas Tuchel, ugomba kuyivamo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Icyakora, uyu mugabo w’imyaka 65 yemeje kuri uyu wa kane ko azagumana na Autriche.

Bayern yatunguwe n’iki cyemezo cya Rangnick cyane ko yari yizeye ko ishobora kumuha ibyo yashakaga ngo ayerekezemo.

Rangnick yagize ati: "Ndi umutoza w’ikipe ya Autriche n’umutima wanjye wose." Ati: "Nishimiye aka kazi kandi niyemeje gukomeza gutsindira mu nzira twahisemo.

Ndashaka gushimangira byimazeyo ko ibi atari ukwanga FC Bayern, ahubwo ko ari icyemezo ku ikipe yanjye n’intego duhuriyeho.Duhanze cyane amaso ku gikombe cy’u Burayi. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugere kure hashoboka! ”

Rangnick, wamaze amezi arindwi atoza by’agateganyo Manchester United muri shampiyona ya 2021-22, azatoza Autriche muri Euro izabera mu Budage.

Ikipe ye yabonye itike yo kwerekeza muri iri rushanwa nyuma yo kuba ku mwanya wa kabiri nyuma y’Ububiligi mu itsinda F isiga Suwede.

Yatsinze imikino itandatu mu mikino umunani yakinnye, byatumye amasezerano yagiranye na Autriche (OFB) yongerwa kugeza mu gikombe cy’isi 2026. Bari kumwe n’Ubufaransa, Polonye n’Ubuholandi mu itsinda D.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa