skol
fortebet

Abarwanyi 33 ba FDLR nibo bamaze gutaha muri 2016

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Abarwanyi 33 bahoze barwanira umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, hamwe n’abantu 83 bo mu miryango yabo, nibo babarurwa ko batashye mu Rwanda guhera muri Mutarama kugera mu Ugushyingo 2016.
Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari mu mitwe yitwaje intwaro, zabwiye itangazamakuru ko nyuma y’ibikorwa by’ubukangurambaga, abantu basaga 100 aribo bemeye gutahuka barimo 33 bahoze (...)

Sponsored Ad

Abarwanyi 33 bahoze barwanira umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, hamwe n’abantu 83 bo mu miryango yabo, nibo babarurwa ko batashye mu Rwanda guhera muri Mutarama kugera mu Ugushyingo 2016.

Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari mu mitwe yitwaje intwaro, zabwiye itangazamakuru ko nyuma y’ibikorwa by’ubukangurambaga, abantu basaga 100 aribo bemeye gutahuka barimo 33 bahoze ari abarwanyi ba FDLR.

Gusa imiryango itari iya leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ivuga ko igipimo cyo gutahuka kiri hasi cyane, aho umuyobozi w’agateganyo w’iryo huriro, Oswald Rubasha, avuga ko uburyo Monusco iri gukoresha bwaba butangiye kunanirwa, ku buryo yemeza ko kubwe igisubizo cy’iki kibazo cyashakirwa mu Rwanda aho kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR

Nk’uko Ijwi rya Amerika ryabitangaje, ngo Rubasha avuga ko hakiri impungenge zituruka ku mutekano muke uterwa no kuba FDLR ikiriho, asaba Umuryango mpuzamahanga kugira uruhare mu kugarura amahoro muri RDC.

Umutwe wa FDLR ugizwe na benshi bashinjwa n’u Rwanda kuba barahunze igihugu nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bagakomeza no kugaragaza ingengabitekerezo yayo no guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa