skol
fortebet

Gitifu yagonze abana bavaga ku ishuri umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba,Mapendo Gilbert, wari utwaye imodoka ya Jeep Toyota RAV4 ifite pulaki RAC 777 E, yavaga i Kigali, yagonze abana Icumi, igwamo umwana w’imyaka itandatu abandi icyenda barakomereka.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabaye ejo ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, ibera mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abanyeshuri icyenda ku ishuri rya GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School n’umugenzi umwe bari kumwe.

Umukundwa Brenda Kell w’imyaka itandatu ni we witabye Imana.

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu mu gihe abakomeretse bajyanwe ku bitaro bitandukanye hafi y’ahabereye impanuka.

Polisi yatangaje ko Mapendo Gilbert afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye itangazamakuru ko impanuka yatewe n’ubusinzi bw’uwari utwaye ikinyabiziga.

Yagize ati: “Guta umuhanda, akagonga abantu, hashobora kuba harimo n’ubusinzi.”

Polisi isaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.

ACP Rutikanga akomeza avuga ati: “Ubuzima bw’abantu burahenze kandi buranababaza iyo umuntu abuze ubuzima, iyo amugaye.

Ni byiza ko hari imyanzuro tugomba gufata. Twongera kubasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa