skol
fortebet

Rusizi: Umusore w’imyaka 21 yarohamye mu mugezi w’Amashyuza, arapfa

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Mazimpaka Ernest yarohamye mu mugezi w’amashyuza uherereye mu murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi nyuma y’uko we na mugenzi we bari bagiye koga, ahita yitaba Imana.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Ugushyingo nibwo Mazimpaka yarohamye, umusore bari kumwe agerageza gutabaza ariko birananirana.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, umurambo w’uyu musore uvuka mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke nibwo wagaragaye ku nkengero z’umugezi (...)

Sponsored Ad

Mazimpaka Ernest yarohamye mu mugezi w’amashyuza uherereye mu murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi nyuma y’uko we na mugenzi we bari bagiye koga, ahita yitaba Imana.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Ugushyingo nibwo Mazimpaka yarohamye, umusore bari kumwe agerageza gutabaza ariko birananirana.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, umurambo w’uyu musore uvuka mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke nibwo wagaragaye ku nkengero z’umugezi w’amashyuza.

Mazimpaka w’imyaka 21, yari yaje gusura inshuti ze zituye mu kagari ka Kiziho mu Murenge wa Nyakabuye, ashaka kujya koga mu mashyuza nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye James Ngirabatware yabibwiye IGIHE, ari naho yaje guhita arohama.

Ati “Ni byo koko mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, hari umusore wagiye koga mu mashyuza ari kumwe na mugenzi we, icyagaragaye ni uko yibiye mu mashyuza ntiyongera kugaragara. Uyu munsi mu masaha y’igitondo nibwo umurambo wagaragaye, wakuwemo ujyanwa mu bitaro bya Mibirizi.”

Ngirabatware yakomeje atangaza ko ubusanzwe ku Mashyuza hahora umuntu ushinzwe kurohora abantu ariko kuri iki Cyumweru akaba atari ahari.

Abarohama mu mugezi w’amashyuza abenshi usanga bakurikiranye amazi yaho bavuga ko ananura imitsi akanabaruhura.

Hari hashize imyaka igera kuri ibiri nta muntu urarohama muri uyu mugezi.

Source:Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa