skol
fortebet

Umunyarwandakazi wa 1 yambitswe ikamba rya gikomando mu ngabo z’ Amerika zirwanira mu kirere

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

Agnes Mutoni abaye Umunyarwandakazi wa mbere wambaye umwambaro w’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere (US Air Force Academy).
Amakuru dukesha ku rubuga rwa twitter rwa Richard Kwizera, umunyamakuru wa KT wamenyekanye no kuru Televiziyo y’u Rwanda agaragaza Agnes Umutoni mu myambaro yuje amapeti ku ntugu n’amagambo amwifuriza ihirwe mu mwamboro yambaye.
Nk’uko Igihe cyabitangaje mu nkur yacyo yo kuwa 30 Nzeri 2014, Agnes Mutoni yakuze yiyumvamo kuzaharanira iterambere ry’u Rwanda ndetse (...)

Sponsored Ad

Agnes Mutoni abaye Umunyarwandakazi wa mbere wambaye umwambaro w’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere (US Air Force Academy).

Amakuru dukesha ku rubuga rwa twitter rwa Richard Kwizera, umunyamakuru wa KT wamenyekanye no kuru Televiziyo y’u Rwanda agaragaza Agnes Umutoni mu myambaro yuje amapeti ku ntugu n’amagambo amwifuriza ihirwe mu mwamboro yambaye.

Nk’uko Igihe cyabitangaje mu nkur yacyo yo kuwa 30 Nzeri 2014, Agnes Mutoni yakuze yiyumvamo kuzaharanira iterambere ry’u Rwanda ndetse yanashishikarije abandi banyarwandakazi kwinjira mu gisirikari.


Uyu mukobwa yari yaragerageje kenshi asaba kwiga mu mashuri atandukanye maze ubwo yashakaga viza nibwo yahuye n’umuntu amugira inama yo gusaba kwinjira mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere (US Military Air Force Academy)

Ibitekerezo

  • uyu ni igitego Rwose,agombe agaruke mu rwanda nibura yigishe mu mashuli yacu y,ingabo.ariko akwiye n,ishimwe!

    Muragirango bamwambure ubwenegihugu. Mwamuretse

    Arakaza neza kudufasha muri RDF

    nabandi banyarwandakazi bamwigireho kutitinya

    Ntawutabishaka ahubwo bibona umugabo bigasiba undi

    Iyi Ntankuru iyirimo Rwose. Ngo umunyarwandakazi, ngo ingabo zamerica... wamugani se wuwambanjirije murenda ngo bamwambure ubwenegihugu.
    i respect her decision and i wish her all the best in her career.
    gusa inkuru yanyu ntago numva icyo igamije.... may be you want to destroy her.
    be professionals and think before you write.
    my opinion intended to hurt no one.

    Nonese muri gushishikariza abandi nabo kujya kuba ingabo zibindi bihugu? icyambere cyabyose kuri ngewe niba ari ingabo ya america ubwabyo ni umunyamerica mumategeko, azakorera igihugu abereye ingabo nkuko mategeko ibimusaba kandi nibyo byiza ndanabimwifuriza. kuba afite inkomoko yo murwnda ntago mbona ukuntu byavamo inkuru.
    nta nyigisho mbona munkuru mwanditse kabisa. Ntanubwo ari promotion muri kumukorera kubera ko audience banyu(U rwanda nabanyarwanda ) ataribo arimo gukorera. Ibintu byose biba kwisi ntago ari inkuru.... cyango sinaba harimo inkuru yari kugira icyo imarira abanyarwanda ubwo mwibagiwe kuyandika, ariko ibyanditswe hano ntacyo bifasha. gusa Mutoni uwo mwifurije ishya nihirwe kandi nogukorera igihugu cya america akaba inyanga mugayo akanakora akazi ke neza.

    Mwiriwe,bibaye ngombwa ko ngira icyo mvuga kuri iyi nkuru wa mugani isa n’ituzuye bigatuma iherekezwa na comments zitari ngombwa.
    Icya mbere ni uko kuba Agnes Mutoni arangije kwiga mu ishuri rya gisirikari ryo muri Amerika bidasobanuye ko afite ubwenegihugu bw’Amerika.
    Uko bimeze rero ni uko ari umunyarwanda wabonye bourse yo kwiga muri Amerika binyuze mu bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi nk’uko hari n’abandi banyamahanga biganaga na we.
    Ubwo arangije amasomo rero agiye kugaruka mu Rwanda nk’umusirikare w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa