skol
fortebet

Kigali: Abagabo 3 bafatanwe ibyapa byo ku muhanda bagiye kubigurisha

Yanditswe: Monday 23, Nov 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abagabo 3 bafashwe na Polisi y’u Rwanda nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage bagiye kumugurishaho ibyapa bari bibye ku mihanda, bahita batabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali urakangurira buri wese gutanga amakuru igihe babonye abangiza ibikorwaremezo n’ibindi byose bidakwiriye.

Mu kwezi gushize,abagabo batatu bafashwe bacyekwaho kugura no kugurisha insinga z’amashanyarazi ndetse n’izifashishwa mu itumanaho rya interineti(fibre optique),yaguzwe mu buryo bw’ubujura batawe muri yombi ya Polisi.

Icyo gihe,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abafashwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo, anaburira abakeka ko Polisi ihugiye mu ngamba zo kurwanya Coronavirus bakijandika mu byaha birimo n’iby’ubujura.

Yagize ati “Aba bagabo bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo bakaba baraguze insiga z’umuriro n’iza internet zibwe. Mu rwego rwo kutarigisa imisoro mu gihe bagura bagomba gusaba inyemezabuguzi kuko abenshi muri bo usanga batazi n’abo babiguriye. Gusa ababyiba nabo bazafatwa kandi bidatinze.”

Umwe mu bakekwagaho iki cyaha, yavuze ko yagiye agura izo nsinga ku batekinisiye n’abakomisiyoneri atazi ko ari inyibano.

Yagize ati “Njyewe nagiye ngura izi nsinga mubona n’abantu bazaga bakambwira ngo bafite imari nkabishyura gusa sinarinzi ko ari inyibano, ndishinja ikosa ry’uko ntigeze mbasaba inyemezabuguzi, mu gihe babinzaniraga.”

Abihuriyeho na mugenzi we nawe wabiguze muri ubu buryowemera ko baguze ibyibano bakanabisabira imbabazi.

Ati “Ndasaba imbabazi z’uko naguze ibijurano kandi ndagira inama umuntu waba afite igitekerezo cyo kubigura ngo arambike agapira hasi kuko atari ibintu byiza kandi nanjye ndi kubyicuza.”

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa