skol
fortebet

Nyanza: Umusore yishe nyina umubyara amukubise isuka mu mutwe

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

Umusore witwa Maniriyo Eugene w’imyaka 19 wo mu Mudugudu wa Karambi, mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza yiyemereye ko yishe nyina witwa Ahishakiye Donathile w’imyaka 40, amukubise isuka mu mutwe ejo hashize.

Sponsored Ad

Uyu musore watawe muri yombi uyu munsi avuga ko yishe nyina umubyara amuhoye ko yanwangiye kugurisha ibishyimbo bejeje.

Amakuru dukesha ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko ukekwaho icyaha yemera ko yagikoze, akavuga ko byose yabitewe n’amakimbirane yari afitanye na Nyina kuko yamubuzaga kugurisha imyaka bahinganye.

Yavuze ko yamwishe ejo hashize ku wa 28 Gicurasi 2020 mu masaha ya saa mbili za mu gitondo akoresheje Isuka.

Uriya musore afungiye kuri RIB ya Kibirizi, haracyakorwa iperereza, umurambo wa nyina uragezwa ku Bitaro by’i Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabwiye iki kinyamakuru ko ayo makuru na we yayamenye, ngo uriya musore yishe nyina ejo, tariki 28 Gicurasi 2020, ntibyahita bimenyekana.

Avuga ko atari byiza ko umuntu yihanira kuko ngo ni icyaha, ariko ngo biba bibabaje kumva ko umwana yishe umubyeyi cyangwa umubyeyi yishe umwana.

Ati “Si byiza, bizana ibibazo kuri wowe n’umuryango, abafitanye amakimbare aho kuyakemura mu buryo butari bwo, bakwegera Ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.”

Si ubwa mbere mu karere ka Nyanza havuzwe amakimbirane mu miryango kuko muri Mutarama uyu mwaka,kuko uwitwa Jean Bosco Kanyamuhanda yishe umugore we amucamo ibice bimwe muri byo biza kugaragara mu mugezi wa Ntaruka ugabanya Nyanza na Huye.

Uyu mugabo washakishijwe n’inzego zishinzwe umutekano avugwaho kwica umugore we, yabonetse kuwa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020 mu Murenge wa Busasamara mu Karere ka Nyanza.

Kanyamuhanda w’imyaka 58 yari atuye mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Sazange, mu Murenge wa Kinazi.

Ubwo Jean Bosco Kanyamuhanda yari amaze gufatirwa mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza,yashatse gucika inzego zishinzwe umutekano araraswa.

Yarashwe ahagana saa 11h20 kuwa gatatu tariki 22 Mutarama, ashatse kwiruka ngo acike abapolisi.

CIP Sylvestre Twajamahoro yatangarije Abanyamakuru icyo gihe ko uyu mugabo yarashwe ubwo yari agiye kwereka abaturage aho yajugunye umubiri w’umugore we nyuma yo kumucamo ibice, ngo ashaka gucika Abapolisi baramurasa.

Ati: “Yari agiye kwereka abaturage aho yataye umubiri w’umugore we, agenda abakoza hirya abakoza hino, aza gushaka kwiruka ariko araraswa arapfa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa