skol
fortebet

Polisi yerekanye abagabo 4 bafashwe bakekwaho gucuruza Mukorogo

Yanditswe: Tuesday 02, Mar 2021

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, yerekanye abagabo 4 bo mu karere ka Kicukiro bakekwaho gucuruza amavuta azwi nka Mukorogo n’andi mavuta yangiza uruhu rw’abayisiga.

Sponsored Ad

Aba bagabo bane bacururizaga mu Murenge wa Gatenga wo mu karere ka Kicukiro. Nibahamwa n’iki cyaha bazahanishwa ingingo ya 266 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP J.B Kabera avuga ko abacuruza amavuta ya mukorogo bazajya bakurikiranwa n’amategeko.

Yijeje ko abatarafatwa nabo bazafatwa. Intego si ugufata amavuta menshi ahubwo ni ugushishikariza abacuruzi kureka gucuruza amavuta ya mukorogo n’ibindi bitemewe.

Mu Ugushyingo 2018,Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo zikora bwangu mu gukumira amavuta yangiza uruhu kuko ‘agira ingaruka ku buzima bwa muntu kimwe n’ibindi’.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabikomojeho nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’abantu b’ingeri zinyuranye basaba ko aya mavuta n’ibindi bitukuza uruhu byakumirwa.

Ati “Ni bimwe mu bifite ingaruka mbi ku buzima. Birimo ikoreshwa ry’ibinyabutabire bibujijwe. Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya.”

Nubwo aya mavuta arimo ubumara buhindura uruhu buzwi nka “Hydroquinone” yaciwe gusa mu bice bitandukanye hari aho akigaragara rwihishwa.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko aya mavuta agira ingaruka zitandukanye kuko guhindura uruhu birwangiza.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko ibintu birimo ibinyabutabire nka Mercury na Hydroquinone bishobora kwangiza cyangwa kugabanya ubushobozi bw’uruhu mu kurwanya mikorobe zinjira mu mubiri bikaba byateza indwara zikomeye nk’impyiko ndetse na kanseri.

Zimwe mu ngaruka ziterwa na mukorogo zirimo gutuma uruhu rutihanganira ubushyuhe,Kanseri,Umuvuduko ukabije w’amaraso na Asima,Indwara ya Diyabete,impyiko,n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa