skol
fortebet

Rubavu:Umupolisi yarashe umufungwa wamuteye umucanga mu maso ashaka gutoroka

Yanditswe: Monday 19, Oct 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yarashe ikomeretsa umufungwa ukekwaho gushaka gutoroka nyuma yo gufatanwa urumogi, akabanza gutera umupolisi umucanga mu maso kugira ngo atamukurikira.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yafatanywe udupfunyika 400 tw’urumogi aruvanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, anyuze mu kibaya kiri munsi y’ikirunga cya Nyiragongo, kuri iki Cyumweru. Afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Mu gihe hari hategerejwe imodoka ngo imujyane mu kato kuko yari avuye hanze y’igihugu kandi imipaka ifunze kubera COVID-19, yagerageje gutoroka atera umupolisi umucanga mu maso, ariruka, umupolisi ahita amurasa ukuguru agwa hasi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi, yavuze ko uyu mugabo yateye umucanga mu maso umupolisi kugirango atamubona, undi amurasa ukuguru.

Ati “Yafatanywe udupfunyika 400 tw’urumogi aruvanye muri Congo, bamujyana kuri sitasiyo ya Busasamana, nuko atera umucanga mu maso umupolisi wari umurinze kugirango ahume ntarebe neza, ariruka, umupolisi amurasa mu kuguru ahita agwa hasi, ubu yajyanywe mu bitaro bya Gisenyi kwitabwaho.”

Mu karere ka Rubavu mu mirenge ituriye ikibaya gihuza u Rwanda na RDC, hakunze kuba indiri ya magendu y’urumogi, kenshi ababikoze bagafatwa bagerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Ni ibikorwa birimo kuba mu gihe imipaka y’u Rwanda ku butaka ifunzwe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, uretse ku bwikorezi bw’ibicuruzwa. Abemerewe kwinjira ni Abanyarwanda batahutse kandi nabo bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa