skol
fortebet

Sergeant Robert ushinjwa gusambanya umwana we ari gushaka ubuhungiro muri Uganda

Yanditswe: Thursday 26, Nov 2020

Sponsored Ad

Umusirikare akaba n’umuririmbyi wamenyekanye mu itsinda ry’umuziki ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) rya Army “Jazz Band” yemeje ko ari muri Uganda ashaka ubuhungiro nyuma yo kuva mu Rwanda ubuzima bwe buri mu kaga,nyamara RDF iherutse gutangaza ko ari gushakishwa kugira ngo aryozwe icyaha cyo gusambanya umwana wo mu muryango we.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Daily Monitor gitangaza ko Sergeant Robert Robert yahakanye ibyo ashinjwa ndetse ko ngo ashaka ubuhungiro muri Uganda.

Daily Monitor yasubiyemo amagambo ye agira ati: "Ndi muri Uganda nshaka ubuhungiro..."

Ku wa mbere w’iki cyumweru, igisirikare cy’u Rwanda [RDF] cyasohoye itangazo kivuga ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangije iperereza ku birego by’uko Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” yaba yarasambanyije umwana wo mu muryango we ndetse ko arimo ashakishwa ngo agezwe mu bucamanza.

Iryo tangazo ryongeraho ko icyo cyaha acyekwa ko yagikoreye mu murenge wa Ndera wo mu karere ka Gasabo i Kigali, ku itariki ya 21 y’uku kwezi kwa 11.

RDF yasoje yizeza abaturage ko ubutabera buzakurikiza inzira kandi, ikamagana byimazeyo kurenga ku mategeko y’u Rwanda n’imyitwarire n’indangagaciro bya RDF n’abakozi bayo. Ivuga ko ikomeje gushakisha ukekwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Igihugu cya Uganda gikomeje gutorokeramo abakekwaho ibyaha mu Rwanda kuko mu kwezi kwa munani, undi musirikare w’u Rwanda, Liyetona Gerald Tindifa wakoraga mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare, byatangajwe ko yageze muri Uganda mu kwezi kwa kabiri ahunze.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa