skol
fortebet

Abayobozi ba Premier League bafashe umwanzuro ukomeye ku byo gukinira imikino yayo mu mahanga

Yanditswe: Friday 17, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakipe yo muri Premier League ntazemererwa kujya gukinira imikino yayo mu mahanga nubwo byemejwe n’ubuyobozi bwa FIFA.

Sponsored Ad

FIFA yiteguye gufungura amarembo ku ma shampiyona ashaka gukinira imikino yayo mu bindi bihugu mu gihe hagiye gushyirwaho amategeko abigenga.

Mu gihe abayobozi ba Premier League bashimangira ko nta “gahunda” yo gukinira imikino hanze y’Ubwongereza, umufatanyabikorwa wayo wo muri Amerika NBC yifuza cyane ko imikino imwe n’imwe yazakinira muri Amerika.

Mu gihe amakipe menshi ya Premier League- harimo ane muri atandatu akomeye - ubu ni ay’abanyamerika ndetse byitezwe ko aba bashoramari bazashyira imbaraga kugeza iyi mikino iwabo.

Byemejwe na The Sun ko bamwe mu bayobozi bashaka kugeza mu nteko ishinga amategeko igitekerezo cyo guhagarika amakipe yo mu Bwongereza kujya gukinira hanze y’iki gihugu imikino ya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa