skol
fortebet

Niba ukunda kubyuka ukajya kunyara nijoro ntakabuza iyi ndwara urayidwaye

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuba umuntu yabyuka buri ijoro hagati akajya kunyara , bibangamira ubuzima bwe by’umwihariko umudendezo we wo kuba yasinzira neza , agashira umunaniro aba yirirwanye mu kazi ke ka buri munsi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe byinshi kundwara ituma habaho icyo kibaho yitwa ‘Nocturia’.

Sponsored Ad

ICYO WAMENYA KURI IYI NDWARA.

Abahanga bavuga ko iyi ndwara idafata abagabo bigendeye ku myaka yabo ahubwo ko ifata abagabo bose muri rusange ku myaka yaba afite yose. Nocturia, isobanurwa nko kugira ubushake bwo ku byuka buri joro, ukumva ushaka kujya kunyara inshuro zirenze imwe.

Iyi ndwara itandukanye cyane n’indi ndwara yitwa Polyuria yo igaragazwa n’umubare munini abantu bihagarika mu masaha 24 haba ku manywa cyangwa nijoro. Aho bitandukaniye ni uko ‘Nocturia’ ituma umugabo abyuka kubera ko ashaka kunyara gusa.

ESE IYI NDWARA ITERWA NI IKI ?

1.Imyaka
Akenshi, iyi ndwara iterwa n’imyaka n’ubwo haraguru batubwiye ko ifata uwari we wese ititaye ku myaka afite. Ikibazo kizwi nka ‘Benign Prostatic Hyperplasia’ [BPH], gituma udusabo tubamo ubusa kuko habaho kwaguka cyane kw’amabya .Ni ikibazo ku bagabo kuko bituma bumva bashaka kujya hanze cyane nijoro.

2.Kurwara ‘Infection’
Kuba umugabo arwaye ‘Infection’ ni ikibazo gikomeye gishobora gutera gusohoka cyane ashaka kunyara. Imiti ivura infection, nayo itera ‘Nocturia’ rimwe na rimwe.

3.Kunywa inzoga cyangwa Caffeine
Abagabo banywa inzoga cyane bagira ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara ya Nocturia.
4.Indwara z’umutima, Diyabete no kuryama nabi nabyo ni impamvu ishobora gutuma umuntu arwara ‘Nocturia’.

INGARUKA ZAYO

Umuntu urwaye Nocturia, agira ibyago byinshi birimo; kugira umunaniro ukabije¸Kutaryama neza, Kugira ibibazo by’umubiri n’ibindi. Bavuga ko kugira uyu mugabo abashe kuvurwa , haba hakenewe, kubagwa, guhabwa imiti na muganga wamaze kumusuzuma, Kugirwa inama yuko yakwitwara mu buzima busanzwe no kugira isuku ihoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa